Kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2012 muri Tuniziya habereye umukino wa gishuti wahuje ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Amavubi n’iya Tuniziya, urangira Amavubi atsinzwe ibitego 5 kuri 1.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Tuniziya ifite igitego 1 ku busa bw’Amavubi. Mu gice cya kabiri cy’umukino Tuniziya yongeye gutsinda ibitego 2 mbere y’uko Amavubi atsinda igitego cya yo rukumbi cyatsinzwe na Dady Birori.
Nyuma y’aho Tuniziya yongeye kunyeganyeza amazamu inshuro ebyiri, maze umukino urangira Amavubi apfunyikiwe 5 kuri 1.
Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Olivier Kwizera, Ismail Nshutiyamagara, Solomon Nirisarike, Fabrice Twagizimana, Frederick Ndaka, Jean Baptista Mugiraneza, Jonas Nahimana, Bonny Bayingana, Jean Claude Iranzi, Meddie Kagere ndetse na Dady Birori.
Naho iya Tuniziya yari igizwe na Kasraoui, Boussaidi, Gharbi, Boulabi, Jemal, Jamel Saihi , Yahya, Hammami, Hamdi Harbaoui , Jomma, ndetse na Ouallagui.
Twabibutsa ko uyu mukino wari uwa kabiri wa gishuti Amavubi akinnye mu rwego rwo kwitegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cy’Isi uzayahuza n’ikipe ya Algeriya ku ya 2 Kamena 2012. Uwa mbere yahuye n’ikipe y’igihuhu cya Libiya cyiyitsinda bibiri ku busa.
Photo: FERWAFA


















TANGA IGITEKEREZO