Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2012 yaraye itsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Algeria ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Umukino wabereye kuri Sitade Thacker Mustapha Blida kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda ntirwahiriwe ngo rushobore kwitwara neza dore ko rwaje gutsindwa ibitego 4-0.
Ibitego bya Algeria byatsinzwe na Feghouli Sofiane ku munota wa 26, Soudani El Arab Hilal ku munota wa 32 na 82 hamwe na Slimani Islam ku munota wa 80.
Nk’uko tubikesha FERWAFA, ikipe Amavubi iratangira imyitozo kuri iki Cyumweru yitegura umukino wa kabiri wo mu itsinda ryayo H uzayihuza na Benin tariki 10 Kamena 2012.
Dore indi mikino y’ijonjora ry’igikombe cy’isi uko yagenze:
Group A
Central Africa Republic 2-0 Botswana
South Africa na Ethiopia zirakina kuri iki Cyumweru
Group B
Sierra Leone 2-1 Cape Verde
Tunisia 3-1 Equatorial Guinea
Group C
Côte d’Ivoire 2-0 Tanzania
Gambia 1-1 Morocco
Group D
Sudan 2-0 Zambia
Ghana 7-0 Lesotho
Group E
Burkina Faso 0-0 Congo
Niger na Gabon zirakina uyu munsi
Group F
Kenya 0 - Malawi 0
Nigeria na Namibia zirakina kuri iki Cyumweru
Group G
Egypt 2-0 Mozambique
Zimbabwe na Guinée zirakina uyu munsi ku Cyumweru
Group I
Camero0n 1-0 DR Congo
Togo na Libya zirakina kuri iki Cyumweru
Group J
Senegal 3-1 Liberia
Angola na Uganda zirakina uyu munsi



















TANGA IGITEKEREZO