00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yaraye ahawe isomo rya ruhago na Algeria

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 3 June 2012 saa 09:52
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2012 yaraye itsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Algeria ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Umukino wabereye kuri Sitade Thacker Mustapha Blida kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda ntirwahiriwe ngo rushobore kwitwara neza dore ko rwaje gutsindwa ibitego 4-0.
Ibitego bya Algeria byatsinzwe na Feghouli Sofiane ku munota wa 26, (…)

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2012 yaraye itsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Algeria ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Umukino wabereye kuri Sitade Thacker Mustapha Blida kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda ntirwahiriwe ngo rushobore kwitwara neza dore ko rwaje gutsindwa ibitego 4-0.

Ibitego bya Algeria byatsinzwe na Feghouli Sofiane ku munota wa 26, Soudani El Arab Hilal ku munota wa 32 na 82 hamwe na Slimani Islam ku munota wa 80.

Nk’uko tubikesha FERWAFA, ikipe Amavubi iratangira imyitozo kuri iki Cyumweru yitegura umukino wa kabiri wo mu itsinda ryayo H uzayihuza na Benin tariki 10 Kamena 2012.

Dore indi mikino y’ijonjora ry’igikombe cy’isi uko yagenze:

Group A

Central Africa Republic 2-0 Botswana

South Africa na Ethiopia zirakina kuri iki Cyumweru

Group B

Sierra Leone 2-1 Cape Verde

Tunisia 3-1 Equatorial Guinea

Group C

Côte d’Ivoire 2-0 Tanzania

Gambia 1-1 Morocco

Group D

Sudan 2-0 Zambia

Ghana 7-0 Lesotho

Group E

Burkina Faso 0-0 Congo

Niger na Gabon zirakina uyu munsi

Group F

Kenya 0 - Malawi 0

Nigeria na Namibia zirakina kuri iki Cyumweru

Group G

Egypt 2-0 Mozambique

Zimbabwe na Guinée zirakina uyu munsi ku Cyumweru

Group I

Camero0n 1-0 DR Congo

Togo na Libya zirakina kuri iki Cyumweru

Group J

Senegal 3-1 Liberia

Angola na Uganda zirakina uyu munsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages