00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yaraye asoje urugendo rwerekeza muri CAN 2013

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 17 June 2012 saa 09:31
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe ibitego 2 ku busa n’ikipe ya Nigeria mu mukino wo kwishyura wabereye muri Nigeria kuwa Gatandatu tariki 16 Kamena 2012 maze ihita isezererwa mu irushanwa ryo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika izabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Ibyo bitego byombi by’ikipe ya Nigeria byatsinzwe n’abakinnyi Ikechukwu Uche na Ahmed Mussa, babitsinze biturutse ku burangare bw’abamyugariro b’Amavubi.
Ku munota wa 10 w’umukino gusa nibwo (…)

Ku munota wa 10 w’umukino gusa nibwo Uche yatsinze igitego cya mbere ku mupira wari uvuye kuri koruneri yatewe neza maze bamyugariro b’Amavubi bagatinda gutera umupira bityo agahita awuboneza mu izamu ry’Amavubi.

Igitego cya kabiri cyaje ku munota wa 60 nyuma y’aho Nirisarike Solomon aretse Uche agafungira Musa umupira maze undi nawe ahita ashota ishoti rikomeye, umuzamu Jean Claude Ndoli atabonye aho ryaciye.

Amavubi yarase amahirwe yo kuba yabona nayo igitego agera kuri atatu, Kagere Meddie yarase uburyo bwiza mu gice cya mbere n’icya kabiri bwashoboraga gutuma ikipe Amavubi ijyera mu cyiciro gikurikiraho.

Nubwo umutoza Milutin Sredojovic Micho yashoboye gusimbuza Imran Nshimiyimana mu mwanya wa Jean Baptista Mugiraneza, Bokota mu mwanya wa Dady Birori na Ndaka Frederique mu mwanya wa Fabrice Twagizimana, Nigeria yakomeje kuzibira neza inyuma hayo maze irangiza umukino idatsinzwe.

Mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda ibihugu byombi byari byanganyije ubusa ku bundi (0-0) bivuze ko Amavubi muri yu mukino yasabwaga kunganya hatsinzwe ibitego cyangwa igatsinda uyu mukino kugirango ishobore gukina imikino y’icyiciro cya nyuma cyo gushaka itike yo kuzakina imikino y anyuma y’igikombe cy’Afurika.

Foto: FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages