Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR INkotanyi umaze ushinzwe, hateguwe imikino y’umupira w’amaguru wahuje amakipi abiri yo mu Rwanda , imwe yo muri Uganda n’indi yo mu Burundi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukuboza mu mukino wa nyuma APR FC yegukanye igikombe itsinze Rayon Sports.
Imikino yahuje APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda na SC Villa yo muri Uganda ndetse na Vital’O FC yo mu Burundi yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse.
Ubwo APR FC yasezereraga Vital’O FC, Rayon Sports na yo igasezerera SC Villa mu mikino ibanziriza uwa nyuma, kuri uyu wa kabiri kuri Stade Amahoro i Remera, umukino wa nyuma warangiye APR FC inyagiye Rayon Sports ibitego 3-1 byose byabonetse mu gice cya kabiri.
Ku mwanya wa gatatu Vital’O FC y’i Burundi yatsinze SC Villa ibitego 2-1. APR yahawe igikombe n’amadolari ya Amerika 10000, Rayon Sports ya kabiri ihabwa amadolari 7000, Vital’O FC ihabwa amadolari 5000 na ho SC Villa yabaye iya nyuma ihabwa amadolari ya Amerika 3000.
Isabukuru ya FPR izizihizwa ku rwego rw’igihugu ku wa kane tariki ya 20 Ukuboza 2012.



















TANGA IGITEKEREZO