00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsène Wenger ntarata icyizere kuri Bayern Munich

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 11 March 2013 saa 11:57
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ya Arsenal, Arsene Wenger, avuga ko nubwo yatsindiwe ku kibuga cye ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi ataratakaza icyizere ko yakuramo Bayern hagakomeza ikipe ye.
Yumvikanisha ko byose bishoboka, Wenger yabwiye ikinyamakuru the sun dukesha iyi nkuru ko yumva bishoboka. Agira ati “Ntabwo ari ibintu bitangaje cyane kuba natsindira ikipe ya (…)

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ya Arsenal, Arsene Wenger, avuga ko nubwo yatsindiwe ku kibuga cye ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi ataratakaza icyizere ko yakuramo Bayern hagakomeza ikipe ye.

Yumvikanisha ko byose bishoboka, Wenger yabwiye ikinyamakuru the sun dukesha iyi nkuru ko yumva bishoboka. Agira ati “Ntabwo ari ibintu bitangaje cyane kuba natsindira ikipe ya Bayern iwayo kuko byigeze kuba ku ikipe ya AC Milan ndayisezerera. Rero dutegereze uriya mukino nubwo bitoroshye.”

Abafana ba Arsenal hari byinshi batumvikanaho na Wenger, bakemeza ko gutsindwa kw’ikipe yabo biterwa n’uko Wenger utagura abakinnyi bashoboye.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2013 ni bwo Arsenal gucakirana na Bayern Munich mu mukino wo kwishyura. Bayern Munich bavuga ko biteguye uyu mukino, icyakora Wenger akaba adatewe ubwoba n’ikinyuranyo cy’ibitego bine asabwa kugira ngo asezerere Bayern Munich.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages