Uyu mwiherero w’ibyumweru bibiri wagombaga kuba waratangiye ku Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2015 ariko abakinnyi bakaba batarabona ibyangombwa by’inzira “Visa”.
Mu ikipe y’abakinnyi 26 bahamagawe harimo 13 ba APR FC, 12 bari muri CECAFA Kagame Cup basezerewe muri ¼ cy’irangiza batsinzwe na Al Khartoum ibitego 4-0.
Ikipe yitegura kujya mu mwiherero muri Ecosse ntirimo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, umutoza McKinstry yongereyemo abanyezamu Ndoli Jean Claude (APR FC) na Nzarora Marcel (Police FC) kuri Ndayishimiye Eric (Rayon Sports) na Kwizera Olivier bari bahamagawe ku mukino ibiri iheruka.
Ndoli yaharukaga gukinira ikipe y’igihugu muri Nyakanga 2014 bakina na Congo Brazzaville, mu majonjora y’igikombe cy’Afurika.
Mushimiyimana Mohamed wa Police FC wamaze umwaka ushize w’imikino adakina, yari yahamagawe bitegura kujya muri Afurika y’Epfo ntiyabona umwanya muri 18 yongeye guhamagarwa.
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ecosse yatangiye tariki ya 1 Kanama 2015, Amavubi yari kubonayo imikino itatu ya gicuti bazakina n’abakinnyi batoranyijwe muri Edinburg University na Patrick Thistle.
Urugendo rwo muri Ecosse ruzasozwa tariki ya 16 Kanama 2015, Amavubi akine umukino wa gicuti na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa tariki ya 29 Kanama 2015.
U Rwanda ruzakurikizaho kwakira Ghana tariki ya 5 Nzeli 2015, umukino wa kabiri mu itsinda H ry’amajonjora y’igikombe cy’Afurika 2017.
Mu gutegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Mutarama – 7 Gashyantare 2016, Amavubi azakina na Gabon umukino wa gicuti tariki ya 12 Nzeli 2015.
Abakinnyi 26 bazakorera umwiherero muri Ecosse
Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Kwizera Olivier (APR FC), Ndoli Jean Claude (APR FC) na Nzarora Marcel (Police FC).
Ba myugariro: Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC),
Uwiringiyimana Amani (nta kipe agira), Nshutiyamagara Ismael (APR FC), Rusheshangoga Michel (APR FC), Fitina Omborenga (Kiyovu Sports), Rutanga Eric (APR FC) na Ndayishimiye Celestin (Mukura VS).
Abakina hagati: Nshimiyimana Imran (Police FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Bizimana Djihad (APR FC), Mushimiyimana Mohammed (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Butera Andrew (APR FC), Sibomana Patrick (APR FC), Iranzi Jean Claude (APR FC), Tuyisenge Jacques (Police FC) na Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports).
Ba rutahizamu: Songa Isaie (Police FC), Bigirimana Issa (APR FC), Ndahinduka Michel (APR FC) na Sugira Ernest (AS Kigali).



















TANGA IGITEKEREZO