Uyu mukino uteganyijwe gutangira saa 20: 45 z’i Kigali.

Abakinnyi batandukanye bahize kwegukana iki gikombe nk’aho Dani Alves wahoze muri FC Barcelona akaza kujya muri Juventus yatangaje ko baza gukina nk’abakinnyi bakiri bato cyane kandi ko Real Madrid nta bwoba ibateye.

Byahishuwe kandi ko uyu mukinnyi w’imyaka 34 ukomoka muri Brazil yabwiye abakinnyi ba Juventus akiyigeramo ko izatwara igikombe cya Champions League.

Umuzamu w’iyi kipe Buffon utaratwara igikombe na kimwe cy’amarushanwa yo ku mugabane w’u Burayi, yashimangiye ko amateka afite ndetse no kuba ikipe ye idaheruka kwegukana iki gikombe, byo bigomba guhinduka iri joro. Yavuze kandi ko kwegukana iki gikombe bishobora kumuhesha Ballon d’Or y’uyu mwaka.

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos, we yemeje ko nubwo abantu benshi bari guha ikipe ye amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe atari ko we abibona kuko amakipe yose ayanganya.

Polisi yihanangirije abafana ku bw’ubujura

Umutekano mu Mujyi wa Cardiff wakajijwe bikomeye kuko abapolisi barenga 6000 bawuzengurutse mu rwego rwo gucunga umutekano kuri uyu mukino. Uretse ibyo kandi yanihanangirije abafana bari bugurire amatike ku muhanda ibabwira ko batari bwinjire ku kibuga bitewe n’uko yibwe kuri hotel iri aho hafi.

Uretse abafana barenga ibihumbi 70 bari bube bari ku kibuga, biteganyijwe miliyoni nyinshi z’abantu hirya no hino ku Isi bari bakurikire uyu mukino haba ku mateleviziyo n’ahandi.

Real Madrid iramutse yegukanye iki gikombe, yaba ishyizeho agahigo kari katarashyirwaho n’indi kipe ko kwegukana UEFA Champions League inshuro ebyiri yikurikiranya kuva mu 1992 iri rushanwa ryahabwa iri zina.

Abakinnyi ba Juventus biyemeje gutwara igikombe cya UEFA Champions League iyi kipe idaheruka
Abakinnyi ba Juventus biyemeje gutwara igikombe cya UEFA Champions League iyi kipe idaheruka
Cristiano Ronaldo (Iburyo) yitezweho kwitwara neza muri uyu mukino
Cristiano Ronaldo (Iburyo) yitezweho kwitwara neza muri uyu mukino