00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda Murenzi yasinye muri Levante UD yo muri Espagne

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 June 2026 saa 09:11
Yasuwe :

Umunyarwanda, Aaron Murenzi, yerekeje muri Levante UD yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, avuye muri KRC Genk yo mu Bubiligi.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, ni bwo Levante Unión Deportiva yatangaje ko yungutse umukinnyi mushya ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu.

Uyu mukinnyi ni Aaron Murenzi w’imyaka 18 washyize umukono ku masezerano yo kuzakinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27, gusa akazahera mu Ikipe y’Abatarengeje imyaka 23 b’iyi kipe, mbere yo kuzamurwa mu nkuru.

Mbere yo kujya muri KRC Genk, yanyuje muri RSC Anderlecht y’abato, ari na yo yatangiriyemo umupira w’amaguru.

Aaron Murenzi ni mwishywa wa Ndayishimiye Mike Trésor wifuzwa n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, hamwe na Ndayishimiye Karl Matteo wahamagawe rimwe mu Mavubi.

Murenzi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi y’Abatarengeje imyaka 17, mu gihe agitekereza ku mwanzuro w’ikipe y’igihugu nkuru azakinira.

Aaron Murenzi azahera muri Levante UD y'Abatarengeje imyaka 23
Aaron MUrenzi yasinyiye Levante UD
Aaron Murenzi yakiniye Ikipe y'Igihugu y'u Bubiligi y'Abatarengeje imyaka 17

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages