Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mukandori Joseline w’imyaka 57 warokokeye mu Kagari ka Munanira ya II, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, ari naho atuye, yari amaze imyaka ibiri yaragiye gucumbika mu bavandimwe. Yari yarajyanye n’abana babiri yasigaranye nyuma y’aho inzu babagamo isenyutse hagasigara icyumba kimwe nacyo cyangiritse.
Mu minsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jeniside mu 1994, itsinda ry’abafana ba APR FC rizwi ku izina rya ‘Online Fan Club’ ryaremeye uyu mupfakazi rimwubakira inzu, banayishyiramo amashanyarazi.
Mu muhango wo kuyimushyikiriza kuri iki Cyumweru, Mukandori yashimiye abamufashije kongera kubona aho aba kuko byamuteraga agahinda kubaho acumbitse ndetse akaba yari yaratandukanye n’umwana we wari warasigaye muri iryo tongo.
Yagize ati “Ubu navuga ko agahinda kose narimfite gashize, Imana izabahembe kuko njye ntacyo nabona mvuga. Inzu yari yaransenyukiyeho mu 2016 njya gucumbika ku muvandimwe hamwe n’utwana tubiri duto nasigaranye naho undi w’umuhungu we yari yarasigaye hano, yabaga mu cyumba cyari gisigaye gihagaze.”
Umuyobozi w’aba bafana ba APR FC, Niyonsaba Lambert, yavuze ko babikoze mu rwego rwo kugera ikirenge mu cy’ubutwari bw’Ingabo z’igihugu ari nazo zashinze ikipe bafana, zitanze zigahagarika Jenoside.
Yagize ati “Twagize igitekerezo, tujya ku Murenge gusaba ko baduha umuntu warokotse Jenoside dufasha, batuzana hano. Uyu mukecuru yari afite ikibazo gikomeye inzu yaraguye ku buryo twatangiriye kuri fondasiyo, tuzamura inzu y’amatafari, tugura amabati 34 n’ibindi.”
Yakomeje agira ati “Turishimira iki gikorwa twakoze kuko ni umuco mwiza dukura ku bashinze ikipe yacu dukunda ya APR FC. Nibo batangiye urugamba rwo kubaka iki gihugu nyuma yo guhagarika Jenoside, natwe rero dufite inshingano zo gukoresha imbaraga dufite mu buryo nk’ubu.”
Abanyamuryango ba Online Fan Club bagera ku 152, baniyemeje gufasha Mukandori kubaho mu gihe akisuganya mu mezi abiri bakazajya bamugenera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120 bizajya bimufasha guhaha.
Uretse iki gikorwa cya Online Fan Club, abafana ba APR FC bakunze gukora n’ibindi birimo imiganda, gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kwezi gushize abahuriye mu itsinda rya ’Zone One’ baremeye uwacitse ku icumu mu Karere ka Bugesera.



















TANGA IGITEKEREZO