Ku mukino w’umunsi wa 37 wa Premier League wabereye kuri Emirates Stadium, abafana ba Arsenal basogongejwe ku byiza byera mu Rwanda nk’ikawa n’icyayi ndetse bamwe bagendera ku cyakozwe nk’ikiraro cyo muri Nyungwe, aho biganaga abakigenderaho bari muri iri shyamba mu Rwanda.
Uretse gusongezwa kuri ibi, aba bafana ba Arsenal bari mu byiciro by’imyaka itandukanye banasobanuriwe byinshi ku muco nyarwanda.
Uyu mukino warangiye Arsenal inganyije na Brighton & Hove Albion igitego 1-1, itakaza amahirwe yo gusoreza mu makipe ane ya mbere muri Premier League.
Arsenal ifite amanota 67 ku mwanya wa gatanu mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo shampiyona y’Abongereza irangire, iracyafite amahirwe yo kwitabira irushanwa rikomeye rya UEFA Champions League mu gihe yaba yegukanye Europa League uyu mwaka.
Iyi kipe iri muri ½, aho yatsinze Valencia ibitego 3-1 mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Mestalla Stadium kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2018.



















TANGA IGITEKEREZO