00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo yashyushye! Abafana bikozeho mbere y’umukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 11 November 2022 saa 04:53
Yasuwe :

Uyu munsi ni uw’amateka mashya muri ruhago y’u Rwanda! Kiyovu Sports yabonye izuba mu 1964 na Rayon Sports yashinzwe mu 1965 ziracakirana mu mukino w’ishiraniro.

Umukino uhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports utegerejwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri zo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022.

Ni umukino washyuhije Umujyi wa Kigali na ruhago Nyarwanda by’umwihariko bitewe n’uburemere bwawo.

Usibye kuba amakipe yombi afitanye ubukeba bwo kuva mu myaka ya kera, uyu mukino wakomejwe n’amagambo n’ibikorwa byawubanjirije.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, abafana bayo bakubuye imihanda yo mu Biryogo mu gusanisha icyo gikorwa no gukura Rayon Sports mu nzira.

Aba Rayons bo bafashe ifoto bahagaze imbere y’isanduku iriho umusaraba, itatse mu mabara ya Kiyovu Sports mu kwerekana ko bamaze kuyishyingura burundu.

Ku munsi nyir’izina w’umukino, abafana babyutse bugicya batangira kuwitegura.

Aba-Rayon bikozeho bamwe batangira kwisiga amarangi, abandi begura ibicurangisho bari bwifashishe mu minota 90 yagenwe.

Ku rundi ruhande, Abayovu bari bwakire umukino na bo bariteguye. Imihanda ya Nyamirambo batangiye kuyigeramo mu masaha ya kare mu kwitegura umukino ukomeye kuri bo, kuko ni uwo gushimangira ko biyuburuye nyuma y’imyaka 30 ari ikipe iciriritse itaboneka bihoraho mu ahataniye igikombe cya shampiyona.

Mbere y’uyu mukino abafana ku mpande zombi biteguye kuwitabira ndetse buri wese yahize gucyura amanota atatu.

Mukayisanabo Fridah uzwi nka Bibi, umufana ukomeye cyane wa Kiyovu Sports avuga ko Rayon Sports izongera gutsindwa nk’uko imaze kubimenyerezwa.

Yagize ati “Abafana twiteguye neza kandi dufitiye icyizere abasore bacu, intsinzi turayizeye. Stade turayuzura n’udushya twinshi gusa ni ibanga.”

Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude, we avuga ko nubwo Kiyovu Sports imaze iminsi ibatsinda ubu ikipe yahindutse ikomeye bitandukanye n’iyo mu bihe biheruka.

Yagize ati “Ni byo Kiyovu Sports imaze iminsi idutsinda ariko ubu twariyubatse bikomeye ntabwo izongera. Dufite imvune nyinshi ariko Rayon Sports ifite abakinnyi benshi kandi beza.’’

Rayon Sports itaratsindwa uyu mwaka iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 mu mikino itandatu imaze gukina, ikurikiwe na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 mu mikino umunani.

Iyi kipe ikomoka i Nyanza ntiheruka gutsinda iyo ku Mumena kuko mu mikino itanu iheruka yatsinzwe ine, inganya umwe.

Stade ya Kigali saa Sita z'amanywa ni uku yari imeze mbere yo kwakira umukino w'abakeba hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports
Umusigiti wo kuri Onatracom i Nyamirambo na we wasizwe mu marangi ya Kiyovu Sports. Byaba bifitanye isano?
Abafana ba Kiyovu Sports bifitiye icyizere mbere y'umukino ubahuza na Rayon Sports
Abayovu bisize amarangi y'icyatsi n'umweru mu kwerekana ko biteguye guhatana na mukeba wayo w'ibihe byose
Muri Car Free Zone ya Biryogo ni uku hari hameze mu masaha ya mbere y'umukino
Mu mihanda ya Nyamirambo, ibara rya Kiyovu Sports ryari ryiganje
Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bambaye imyambaro iriho amazina y'abakinnyi bizeye ko babafasha kwikura imbere ya Rayon Sports. Umwe muri bo ni Bigirimana Abedi, Umurundi ukina hagati mu kibuga
N'ab'igitsinagore bari biteguye umukino mu mutuzo nk'uko ubibona
Buri wese yakoze ku kambaro k'ikipe ye kugira ngo aze kuyishyigikira nta nkomyi
Aziz wa Kiyovu Sports ati "Niteguye kongera gutsinda Rayon Sports" nk'uko bisanzwe
Aziz mbere yo kwisiga amarangi yabanje kujya mu Musigiti kwiyambaza Allah
Yarimbye bigendanye n'uyu munsi, kuva hasi kugera hejuru ni icyatsi n'umweru nk'amabara ya Kiyovu Sports
Nguwo Aziz bamusiga amarangi...Buri gace kose kitabwaho ukwako
Aziz yabanje kwisiga amarangi nk'uko asanzwe abigenza mbere y'umukino w'ikipe ye
Akanyamuneza ko gusigwa amarangi y'ikipe wihebeye...
Bahuza urugwiro iyo bitegura kujya gushyigikira ikipe yabo
Ruhago ituma bahuza mu gushyigikira Gikundiro bihebeye
Abafana ba Rayon Sports badatana n'udushya mu mifanire bariteguye
Malayika, umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports ubwo yasigwaga amarangi
Bari mu bafana b'imena mu b'igitsinagore bihebeye Rayon Sports
Wanyanza ufana Rayon Sports yacuranze indirimbo zizihiza ikipe ye mbere yo guhura na Kiyovu Sports

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages