Umukino uhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports utegerejwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri zo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022.
Ni umukino washyuhije Umujyi wa Kigali na ruhago Nyarwanda by’umwihariko bitewe n’uburemere bwawo.
Usibye kuba amakipe yombi afitanye ubukeba bwo kuva mu myaka ya kera, uyu mukino wakomejwe n’amagambo n’ibikorwa byawubanjirije.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, abafana bayo bakubuye imihanda yo mu Biryogo mu gusanisha icyo gikorwa no gukura Rayon Sports mu nzira.
Aba Rayons bo bafashe ifoto bahagaze imbere y’isanduku iriho umusaraba, itatse mu mabara ya Kiyovu Sports mu kwerekana ko bamaze kuyishyingura burundu.
Ku munsi nyir’izina w’umukino, abafana babyutse bugicya batangira kuwitegura.
Aba-Rayon bikozeho bamwe batangira kwisiga amarangi, abandi begura ibicurangisho bari bwifashishe mu minota 90 yagenwe.
Ku rundi ruhande, Abayovu bari bwakire umukino na bo bariteguye. Imihanda ya Nyamirambo batangiye kuyigeramo mu masaha ya kare mu kwitegura umukino ukomeye kuri bo, kuko ni uwo gushimangira ko biyuburuye nyuma y’imyaka 30 ari ikipe iciriritse itaboneka bihoraho mu ahataniye igikombe cya shampiyona.
Mbere y’uyu mukino abafana ku mpande zombi biteguye kuwitabira ndetse buri wese yahize gucyura amanota atatu.
Mukayisanabo Fridah uzwi nka Bibi, umufana ukomeye cyane wa Kiyovu Sports avuga ko Rayon Sports izongera gutsindwa nk’uko imaze kubimenyerezwa.
Yagize ati “Abafana twiteguye neza kandi dufitiye icyizere abasore bacu, intsinzi turayizeye. Stade turayuzura n’udushya twinshi gusa ni ibanga.”
Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude, we avuga ko nubwo Kiyovu Sports imaze iminsi ibatsinda ubu ikipe yahindutse ikomeye bitandukanye n’iyo mu bihe biheruka.
Yagize ati “Ni byo Kiyovu Sports imaze iminsi idutsinda ariko ubu twariyubatse bikomeye ntabwo izongera. Dufite imvune nyinshi ariko Rayon Sports ifite abakinnyi benshi kandi beza.’’
Rayon Sports itaratsindwa uyu mwaka iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 mu mikino itandatu imaze gukina, ikurikiwe na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 mu mikino umunani.
Iyi kipe ikomoka i Nyanza ntiheruka gutsinda iyo ku Mumena kuko mu mikino itanu iheruka yatsinzwe ine, inganya umwe.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!