Ni umukino watangiye saa Sita n’igice kuri Stade ya Muhanga ku wa Gatatu, tariki 26 Mata 2023. Watangiye kare kubera ko wagombaga gukurikirwa n’undi wari guhuza Rayon Sports yatsinzemo Police FC ibitego 3-2. Abafana ba Murera binjiye hagati mu mukino wa mbere.

Ku munota wa 75 w’umukino wa Kiyovu Sports na Rwamagana City FC, abafana babiri ba Rayon Sports begereye uruhande rwari ruhagazemo abafana ba Kiyovu Sports baririmba indirimbo zibaharabika bashaka kubarusha amajwi ngo babace intege.

Umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri stade yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko abafana ba Kiyovu Sports umujinya ubazamukanye, basubije aba Rayon Sports indi ndirimbo ibapfobya maze batangira kubwirana amagambo akomeye.

Nyuma y'uko ubushyamirane bwari bukomeje gufata indi ntera, umwe mu bafana ba Kiyovu Sports yamennye amazi ku wa Rayon Sports wakomezaga kubegera maze imvururu zitangira ubwo.

Aba ba-Rayon babiri bakomeje kubwira aba Kiyovu Sports ko iheruka igikombe bataravuka, ndetse ko batarabona ikipe yabo ikora ibisa n’ibyo. Abayovu batangiye guserereza aba ba-Rayon babita ababoyi.

Guterana amagambo byakomeje ndetse bikurikirwa no gufatana mu mashati, abashinzwe umutekano kuri stade bahagobotse bakiza impande zombi zari ziri gushyamirana.

Abashinzwe umutekano bafashe abafana ba Rayon Sports babamurura ku ba Kiyovu Sports babajyana mu ruhande bagomba kwicaramo, aha bahahuriye n’Umuvugizi wa Gikundiro, Nkurunziza Jean Paul wagiranye ikiganiro kigufi n’uruhande rwa Kiyovu Sports aragaruka asaba abafana be gutuza na bo barabikora.

Polisi y’Igihugu kandi na yo yabasabye koroherana na bagenzi babo bagakomeza umukino wakurikiyeho mu mahoro.

Nyuma yo gukomeza muri ½ itsinze Rwamagana City FC ibitego 3-0, iyisezerera ku giteranyo cya 5-3 mu mikino yombi, Kiyovu Sports izahura na APR FC, yo yasezereye Marines FC iyitsinze ibitego 6-3.

Abafana ba Kiyovu Sports na Rayon Sports bateje imvururu nyuma y'indirimbo ziharabikana

Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports basaba ko bagenzi babo ba Rayon Sports bajya kwicara aho bari bateganyirijwe

Habayemo gukozanyaho
Habayemo gukozanyaho
Bafatanye mu mashati bakizwa n'abashinzwe umutekano kuri Stade ya Muhanga

Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bamennye amazi kuri umwe mu bafana babiri ba Rayon Sports wakomezaga kubegera maze biteza imvururu

Gatete Jean Claude, Umuyobozi wa Tiger Gates icunga umutekano kuri stade zitandukanye, yafashe umwe mu bafana amwamurura ku ba Kiyovu Sports kuko imvururu zari zitangiye gufata indi ntera

Yamujyanye mu ruhande agomba kwicaramo nubwo habayemo gukoresha imbaraga nyinshi

Yageze aho aremera ajyayo
Yageze aho aremera ajyayo
Yamujyanye mu ruhande rwari rwicayemo Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul

Maniraho Salima umwe mu bagize Tiger Gates yabasanze ngo abaganirize abasobanurire uko bakwiye kwitwara ngo badakomeza guteza imvururu

Maniraho ucunga umutekano yabaganirije baratuza

Aziz ushinzwe umutekano muri Kiyovu Sports aganira n'Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul uko bagiye gucunga umutekano w'abafana babo birinda imvururu

Aziz yasabaga Nkurunziza kuganiriza abafana b'Ikipe abereye Umuvugizi kugira ngo hirindwe imvururu bashobora guteza

N'abo ku ruhande rwa Police FC bafashije abashinzwe umutekano kuganiriza aba bafana bari bateje imvururu

Impande zose zari ziri muri Stade ya Muhanga zaganiriye kuri iki kibazo kugira ngo kibonerwe igisubizo

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul afatanyije na Polisi y'Igihugu yacungaga umutekano kuri Stafde ya Muhanga, basabye aba bafana gutuza bagakurikira mu mahoro umukino wari gukurikiraho wa Rayon Sports na Police FC

Mu mukino wakurikiyeho Abayovu bagiye inyuma ya Police FC nubwo yatsinzwe na mukeba wa bo Rayon Sports ibitego 3-2

Nyuma yo gutsinda Rwamagana City FC ibitego 3-0, Abafana ba Kiyovu Sports bagumye muri Stade maze bashyigikira Police FC yasezerewe na Rayon Sports muri 1/4

Iyi mikino yombi yakurikiwe na Perezida w'Icyubahiro wa Kiyovu Sports, Makuza Bernard (ibumoso) ndetse na Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Regis 'General' (iburyo)

Hari kandi na Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports Mbonyumuvunyi Abdul Karim

Hari kandi Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle (iburyo) ari kumwe n'Umunyabanga we Namenye Patrick (ibumoso)

Amafoto: Ntare Julius