Tariki ya 23 Ukwakira 2022 ni umunsi udasanzwe ku Banyarwanda n’inshuti zabo, kuko ari bwo bafatanya na Perezida Kagame kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Muri uyu mwaka, Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 65 amaze abonye izuba.
Mu kwifatanya na we, abafana ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, bamushimira intambwe amaze guteza igihugu n’abagituye.
Ubwo umukino wahuje Rayon Sports na Espoir FC wari ugeze ku munota wa 65, abafana bahagurutse bifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y’amavuko.
Aba bafana baririmbaga bagira bati "Muzehe wacu. Turamukunda, turamwemera cyane. Isabukuru nziza y’amavuko.’’
Na nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-0, ibirori byakomeje mu kwishimira isabukuru ya Perezida Kagame.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yafatanyije n’abafana ba Rayon Sports mu kwizihiza isabukuru ya Perezida Kagame.
Yafashe ifoto ya Perezida Kagame yanditseho amagambo ari mu rurimi rw’Icyongereza agira ati "Isabukuru nziza y’amavuko nyakuhabwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.’’
Abafana bamufashaga kuzamura amaboko ndetse bakoma amashyi n’impundu mu byishimo byinshi.
Nyuma yo kuyizengurutsa mu bafana, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports baje kuyifatiraho ifoto y’urwibutso.
Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.
Mu 1959, ubwo yari afite imyaka ibiri, umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda.
Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, ubuzima bwe bwo mu buto yabubaye mu buhunzi muri Uganda kuko ariho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.
Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse baza kubigeraho mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’uru rugamba yahawe inshingano zitandukanye zirimo kuba Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo.
Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho, asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura ndetse mu 2003 aza gutorerwa n’abaturage gukomeza izi nshingano.
Amafoto: Ntare Julius
Byiringiro Ephter



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!