Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2022, ni bwo abafana ba Simba SC batangiye urugendo mu ntara zitandukanye z’igihugu bakangurira abafana gufatanya inshingano bagashyigikira ikipe.
Ubwo bari bageze mu Karere ka Chalinze, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru no Kumenyekanisha ikipe, Ahmed Ally, yasabye abaturage ko aho bari hose ari igihe cyiza cyo kwandika amateka aheruka mu myaka 20 ishize, bakagera muri ½.
Yagize ati "Turashaka kuva muri ¼ cy’irangiza, ikituraje inshinga ntabwo ari intsinzi kuko turayihorana. Igikomeye twakora ni ugukuramo Wydad. Birasa nk’inzozi ariko Simba tuvuga ibyo dushobora gukora. Nta gitangaza kirimo kuko no mu 2003 twarabikoze."
"Niba uri umufana wa Simba SC rero, menya neza ko ugomba kuba uhari ku wa Gatandatu, kuri Stade Benjamin Mkapa. Niba utarigeze ugera kuri stade byibuze rimwe, ni igihe cyawe cyo kuyinjiramo. Intego yacu ni ukuzuza stade ikatubana nto."
Yongeyeho kandi ko abafana nibakora akazi kabo, abashinzwe tekiniki bagakora akabo, abakinnyi na bo bakita ku byo mu kibuga, nta hantu Waydad izabacikira. Yavuze ko nubwo ikipe ihora ihanganye na Yanga SC, ababigenderaho bari mu buyobe, intego bafite ari ukujya mu cyiciro gikurikiyeho cya CAF Champions League.
Waydad AC igiye guhura na Simba SC ari yo kipe iheruka guterura igikombe cy'iri rushanwa. Mu mikino ine amakipe yombi amaze guhuriramo, buri kipe yatsinzemo ibiri, nta mukino n'umwe ziranganya.
Umukino ubanza uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Mata 2023, ukazabera ku kibuga cya Benjamin Mkapa National Stadium yakira abafana ibihumbi 60.
Muri iri rushanwa kandi, amakipe y’amakeba ya Al Ahly na Raja Casablanca agiye na yo kongera gucakirana ku nshuro ya kabiri yikurikiranya muri ¼ cya CAF Champions League nk'uko byagenze umwaka ushize.
Indi mikino izaba muri iki cyiciro ni uwa CR Belouizdad izahura na Mamelodi Sundowns ndetse na JS Kabylie izahura na Espérance Sportive de Tunis ku wa Gatanu.











Ibitekerezo 0