Batatu muri aba bakekwaho ibi bikorwa bakoreye kuri Mestala Stadium ubwo FC Valence yatsindaga Real Madrid igitego 1-0 ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023.

Abandi bane bakekwaho gukora ibi bikorwa bakoze muri Mutarama 2023 nyuma yo kubamba ikibumbano cyambaye umupira w’uyu mukinnyi iruhande rw’ikiraro cyegereye ikibuga cy’imyitozo cya Real Madrid.

Ibi bikorwa byababaje cyane Vinicius n’abakunzi benshi ba ruhago ku isi cyane cyane abakinnyi bagenzi be bafite uruhu rwirabura, amakipe atandukanye yashyigikiye uyu mukinnyi, abanyapolitiki barimo na Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva. Aba bosore bahumurizaga mugenzi wabo ndetse bamwereka ko bifatanyije na we ndetse banenga uburyo Federation y’umupira w’amaguru muri Espagne ihembera ibi bikorwa.

Mu mukino wo ku Cyumweru wahagaze iminota 10 igihe Vinicius yerekanaga umufana wari uri inyuma y’izamu wamukoreraga ibikorwa by’irondaruhu mu gihe amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abafana bamukorera ibi bikorwa haba mbere no mu mukino hagati.

Amatara acanira ikibumbano cya Yesu kiri mu mujyi wa Rio de Janeiro yazimijwe isaha yose, mu buryo bwo kwereka Vinicius ko Abanya-Bresil bifatanyije na we muri aka gahinda.

Mu magambo Vinicius yanditse ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru nyuma y’umukino Real Madid yatsinzwemo na FC Valence yagize ati” Irondaruhu rirasanzwe muri Shampiyona ya Espagne, Shampiyona yari igizwe n’abakinnyi bakomeye nka Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi uyu munsi igizwe n’abarondaruhu.’’

Abakinnyi bakomeye ku isi bifatanyije na Vinicius nyuma yo gukorerwa ibi bikorwa byamaganwe na benshi.

La Liga yatangaje ko imaze kwakira ibirego 10 bijyanye n’irondaruhu ryakorewe Vinicius mu myaka ibiri ishize.

Atletico Madrid yamaganye igikorwa cyabereye ku kiraro cy’i Madrid itangaza ko atari icya kimuntu nyuma y’uko amafoto yacyo yagiye hanze.

Ibi byakurikiye amashusho yagiye hanze agaragaza itsinda ry’abafana ba Atletico Madrid bakorera ibikorwa by’irondaruhu Vinicius hanze ya Stade ya Metropolitano mbere y’umukino wo muri Nzeri 2022 wahuje aya makipe yombi ahora ahanganye mu mujyi wa Madrid.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi, Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yavuze ko afite icyizere ko Vinicius azaguma muri Real Madrid nubwo akomeje gukorerwa ibikorwa by’irondaruhu bitandukanye yagiye ahura na byo muri uyu mwaka.

Yagize ati” Vinicius akunda Real Madrid. Urukundo rwe kuri iyi kipe ni rwinshi. Arifuza gukomereza urukundo rwe hano. Arabizi ko ahazaza he hari hano."

La Liga yatangaje ko igiye gukurikirana abakoze ibi bikorwa ndetse igiye kubafatira ibihano bikakaye ku buryo bizabera abandi intangarugero.

Abafana barindwi batawe muri yombi na Polisi y'i Madrid nyuma yo gukorera irondaruhu Vinicius Junior wa Real Madrid
Abafana barindwi batawe muri yombi na Polisi y'i Madrid nyuma yo gukorera irondaruhu Vinicius Junior wa Real Madrid
Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yatangaje ko ibikorwa by'irondaruhu bikomeje gukorerwa Vinicius bitazagabanya urukundo afitiye iyi kipe
Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yatangaje ko ibikorwa by'irondaruhu bikomeje gukorerwa Vinicius bitazagabanya urukundo afitiye iyi kipe