Umukino wabanje gukinwa ni uwa Al Merrikh SC yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-1, ihita ifata umwanya wa kabiri n’amanota 58 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, itegereza ibiva mu mukino ukurikiraho kugira ngo yizere uwo mwanya.
Umukino wakurikiyeho ni wo wari utegerejwe na benshi, dore ko APR FC yawakiriye yashakaga kwisubiza umwanya wa kabiri ariko nanone igahangana na Al Hilal SC iyoboye izindi kipe.
Bigaragara ko ubwitabire kuri uyu mukino bwagabanutse ugereranyije n’uko byagenze ku mukino wahuje amakipe yombi mu mikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda.
Abafana ntabwo bari bahagije ukurikije uburemere bw’umukino, hakibazwa uko byari kugenda iyo uza kujyanwa muri Stade Amahoro, dore ko bivugwa ko ari ko Al Hilal SC yabyifuzaga.
Ariko nanone ntabwo wakwirengagiza imvura yabanje kugwa mbere y’umukino, dore ko yari nyinshi kugeza ubwo inabangamira umukino wari wabanje, ugahagarara igihe gito.
Umukino utangiye APR FC yakoze impinduka mu bakinnyi bayo ugereranyije n’abari bakinnye na Rayon Sports, aho Ruboneka Jean Bosco na William Togui batagaragaye mu kibuga, hajyamo Ngabonziza Pacifique na Memel Dao.
Ni APR FC yakinnye uyu mukino ubona ko guhuza biri buze kugorana by’umwihariko mu kibuga hagati, kuko usibye Dauda Youssif, abandi ntibari bafite imikino ihagije ku buryo bahangana na Al Hilal SC.
Iyi na yo yakoze impinduka mu ikipe yayo yaherukaga gukina na AS Kigali. Mazin Simbo, Awad Yaser, Mazen Fadul, Petrius Aprocius na Emmanuel Flomo babanje hanze mu kibuga hajyamo Ernest Luzolo, Madicke Kane, Ahmed Salem, Girumugisha Jean Claude na Salah Eldin.
Al Hilal SC yakinishije abakinnyi bahuye n’abo yakinishaga mu irushanwa rya CAF Champions, ibi bikaba byari igipimo cyiza kuri yo nk’ikipe yifuza kurisubiramo mu mwaka utaha kandi ikagera kure.
No kuri APR FC itajya irenga umutaru mu marushanwa mpuzamahanga, yagombaga kumenya urwego rwayo, ndetse ikanamenya uko ikwiriye kwitwara ku isoko ry’abakinnyi mu mwaka utaha.
Kimwe mu byagaragaye muri uyu mikino, ni uko Ikipe y’Ingabo yagaragaje ibyuho byinshi mu bice byose, kuva mu izamu, mu kibuga hagati ndetse no mu busatirizi.
Duhereye mu izamu rya APR FC, kugeza ubu hasigaye umunyezamu umwe gusa udafite ikibazo ari we Ruhamyankiko Ivan. Uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga nyuma yo gusimbuzwa Hakizimana Adolphe warwaye, nyamara na we ari umunyezamu wa kabiri kuri Ishimwe Pierre umaze hafi amezi atatu adakina.
Kugeza ubu muri APR FC hari ibibazo by’abakinnyi bo mu bwugarizi. Ishimwe Abdoul na Nshimiyimana Yunusu bakinnye uyu mukino, bombi ntibihuta kandi abakinnyi ba Al Hilal SC bari ku muvuduko wo hejuru.
Ibi byatumye habaho gutsindwa ibitego bine byose biva ku makosa yo guhagarara nabi, gutakaza umupira bidasobanutse kwitsinda kubera guhuzagurika.
Nyamara bigenda bityo kuko Niyigena Clement ari hanze y’ikibuga kubera imvune, na Aliou Souané utarifashishijwe kandi ari umwe muri ba myugariro beza ariko badahabwa umwanya uhagije wo gukina.
Mu kibuga hagati hagaragaye guhuzagurika, harimo kudahuza imikinire hagati ya Memel Dao, Daouda Youssif na Ngabonziza Pacifique, byatumaga imipira itakara ari myinshi ndetse n’amakosa menshi.
Ngabonziza na Memel Dao, bombi nta n’umwe ufite ubushobozi bwo gukina iminota 90 y’umukino. Kurushwa cyane byatumye bananirwa hakiri kare, bigatuma bakora amakosa ya hato na hato mu kibuga yashoboraga no kuvamo ikarita itukura kuri Ngabonziza.
Nubwo Ruboneka Jean Bosco atakinnye uyu mukino kubera uburwayi, ntibyabujije kwereka abakurikiranira hafi imikinire ya APR FC ko ikeneye imbaraga zidasanzwe mu kibuga hagati.
Ubusatirizi bwa APR FC bwari buyobowe na Djibril Ouattara ni ubwo kwigwaho nyuma yo kugera imbere y’izamu inshuro zirindwi ariko bukananirwa kubona byibuze igitego kimwe.
Djibril Ouattara yasubiye inyuma ku rwego yari sanganywe, Hakim Kiwanuka wageragezaga kunyuza imipira mu mpande na we yayitakazaga rugikubita, ari na ko byagendaga kuri Mugisha Gilbert.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, aracyafite ihurizo ku buryo bwo guhagarika abakinnyi be neza mu kibuga, dore ko kugeza ubu abenshi imyanya ihindagurika kuko nta buryo buhamye bw’imikinire ifite.
Taleb avuga ko agihanganiye Igikombe cya BK Pro League kuko mu makipe bahanganye atabonamo ayo muri Sudani yaba Al Hilal SC cyangwa Al Merrikh.
Ati “Mpanganye n’amakipe yo mu Rwanda simpanganye n’amakipe yo muri Sudani. Kuva natangira irushanwa ni ko nabwiwe, si bo bazatwara igikombe, urebye kugeza ubu ni twe turi ku gikombe.”
Mu mikino 35 yahuje APR FC n’amakipe yo mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino mu marushanwa yose yatsinzemo 17, inganya 11, mu gihe irindwi yayitsinzwe.
Amakipe yo hanze yakinnye na yo imikino 10, harimo ayo muri Sudani akina muri Shampiyona y’u Rwanda, CECAFA na CAF Champions League. Yatsinze itatu, inganya ibiri, itsindwa indi itanu.
Abafana ba APR FC baganiriye na IGIHE nyuma y’umukino, bagaragaje ko ikipe yabo nta bakinnyi ifite, ndetse banenga n’imitoreze yayo, ibituma bitakariza icyizere cyo gutsinda imikino itaha.
APR FC iri gushaka igikombe isigaje imikino ine muri BK Pro League. Iyo ni AS Kigali, Al Merrikh SC, Rutsiro FC na Gicumbi FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!