Ibi byabereye mu nama idasanzwe yari igamije gusasa inzobe yahuje impande zombi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki tariki 22 Kanama 2023, kuri Tennis Club i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Muri iyi nama habaye kuvugisha ukuri ku mpande zombi mu rwego rwo gukemura ibibazo bimaze iminsi bigaragara kuri Stade aho abafana bemeye ko bakoze amakosa ubwo bagaragazaga kutishimira imyitwarire y’Ikipe nyuma yo kunganya na Gaadiidka FC mu mukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Aha haririmbwe indirimbo zitashimishije ubuyobozi bw’Ikipe n’abakinnyi zirimo ‘Adil wacu’, kwita umutoza umufana wa Rayon Sports ndetse no kumusaba kubavira mu Ikipe.
Abafana basobanuriwe ko Ikipe yiyubatse hafi 95% yiteguye igihe gito kingana n’ibyumweru bine bituma itangira imikino ya CAF Champions League idahagaze neza.
Ubuyobozi bwemera ko umusaruro ari mucye ndetse bubarimo umwenda bubasaba kwihangana bugahangana n’icyo kibazo ndetse bubasezeranya ko kizakemuka vuba.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, mbere y’umukino wo kwishyura wa Gaadiidka FC ejo kuwa Kane abakinnyi n’abafana basabwe n’ubuyobozi kuzaza ari benshi bakabanza gusava abakinnyi abakinnyi na bo bakabigenza uko hanyuma hagakinwa umukino bose basenyera umugozi umwe.
Ubuyobozi kandi bwemereye abafana ko Kapiteni w’Ikipe yahindutse abakinnyi bagatora Myugariro Omborenga Fitina, akazungirizwa n’Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali ukina hagati afasha ba rutahizamu mu gihe Rutahizamu Nshuti Innocent yatowe nka Kapiteni wa gatatu.









Ibitekerezo 0