Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu nama ngarukamwaka yiga ku bukungu World Economic Forum yabereye mu Mujyi wa Davos mu Busuwisi, agaragaza aho imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cya 2026 igeze.
Gianni Infantino yasabye abafana bo mu Bwongereza kwitwara neza nk’uko babigenje mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, kuko cyarangiye nta n’umwe utawe muri yombi.
Ati “Ubwo umupira watangiraga kuzenguruka mu kibuga, ibitangaza na byo byabaga bitangiye nta bibazo. Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi nta Mwongereza ufunzwe. Tekereza, ni ibintu by’agatangaza.”
“Byari ibyo kwishimira, byari ibirori. Hakurikiyeho Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, na ho bizagende bityo. Turashaka ko bizaba ari amahirwe y’abantu bifuza gusohoka, gushyikirana, kwishimana n’ibindi nk’ibyo.”
Aya magambo yababaje abafana b’Abongereza, bituma babinyujije mu Ishyirahamwe ry’Abafana mu Bwongereza (FSA), basaba Gianni Infantino kwita ku matike ahenze ibindi akabivamo.
Bati “Tumaze kumva ibyo Infantino yavuze, twasanze akwiriye kugabanya gutebya biciriritse yifashishije abafana bacu, ahubwo agaha agaciro ibiciro by’amatike biri hejuru akabigabanya.”
Infantino yavuze ko abarenga miliyoni 500 basabye guhabwa amatike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ukuyemo ibihugu bizakira, u Bwongereza bukaba buri mu bihugu bifite abafana benshi bayifuje.
Byitezwe ko Igikombe cy’Isi kizakurikirwa n’abarenga miliyoni 7 bazaba bari ku bibuga, mu gihe muri rusange abazagikurikirana mu bundi buryo bazagera kuri miliyari 6.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!