00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite amakipe mu Rwanda baciye bugufi imbere ya Al Hilal SC ?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 July 2026 saa 08:49
Yasuwe :

Umuyobozi wa BK Pro League, Mudaheranwa Yussuf yatangaje ko shampiyona yagenze neza ndetse by’akarusho ku makipe yo muri Sudani yayinjiyemo ari ku rwego rwiza cyane ugereranyije n’ayo mu Rwanda ku buryo ngo abatunze amakipe bemeye guca bugufi imbere y’imwe muri yo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Kick Off cya RTV, cyatambutse ku wa 11 Nyakanga 2026.

Mudaheranwa yavuze ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda [BK Pro League] yageneza kuko imikino yose abantu bajyaga kuyireba bizeye kuryoherwa n’umukino.

Gusa yavuze ko hari iby’agahebuzo byayibayemo harimo kuba ikipe ya Al Hilal SC yabaye iya mbere, amakipe yose yatsinze abayobozi bayo batarigeze barenganya abakinnyi babo kuko ngo yari ku rwego rwo hejuru.

Ati “Twanabonye impinduka aho umuntu wese ajya kureba umupira n’umufana akagenda azi ko ari bwishime kubera ko hari ibintu tujya tuvuga hariya abafite amakipe, Al Hilal SC yagutsindiraga ikipe yawe, ugatangira waje uje kuyitsinda ku gitego cya kabiri ukabivamo nawe ugatangira kuvuga uti ‘umupira uraryoshye’ kandi nta muntu wigeze atonganya abakinnyi be ko batsinzwe na Al Hilal SC, nta n’umwe. Mu bantu bose buriya uzakurikirane.”

Al Hilal SC yatwaye igikombe ifite amanota 75, izigamye ibitego 49, mu gihe iya kabiri yayikurikiye yagize amanota 68, izigamye ibitego 22.

Mudaheranwa Yussuf yavuze ko amakipe yo mu Rwanda yagiye atsindwa na Al Hilal SC atabirenganyirizaga abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages