Byagarutsweho na Kapiteni w’iyi kipe, Obed Nshimiyimana, nyuma y’uko begukanye umwanya wa kabiri muri aya marushanwa ndetse n’umunyezamu wayo akaba ari we uhembwa nk’umunyezamu mwiza w’irushanwa.
Ku wa Kane, tariki 16 Ukwakira 2025, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yasuye ikipe y’u Rwanda ikina irushanwa rya FC Bayern Youth Cup 2025 ryaberaga kuri stade ya Adidas, aho yaganiriye n’abakinnyi b’Abanyarwanda ndetse abaha ubutumwa bubatera imbaraga.
Intego y’uru ruzinduko yari ugusaba aba bakinnyi bato gukomeza gukurikirana inzozi zabo no kwitegura kuzavamo abakinnyi bakomeye ku rwego rw’Isi.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Dr. Niyonsenga Clairon yashimangiye akamaro k’amarushanwa ategurwa n’amashuri y’umupira w’amaguru ya FC Bayern.
Ati “Atanga uburyo bw’umwihariko bwo kwigira mu buryo buhanitse no gupima urwego rw’abakinnyi bato, bikabafasha gutera imbere mu rugendo rwo kuba abakinnyi b’umwuga.”
Umuyobozi w’ishuri rya FC Bayern Academy mu Rwanda, Hirmer Bernhard, yashimye imikinire y’abakinnyi be nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma, avuga ko “imbaraga z’ubufatanye n’umwuka wo gukorera hamwe” ari byo byatumye u Rwanda rugera kure muri iri rushanwa.
Kapiteni Obed Nshimiyimana, wakinnye imikino yose, yagaragaje icyizere n’ubwitange bw’ikipe, yemeza ko bazakomeza gukora cyane.
Ati “Tuzakora cyane kugira ngo dutere ishema u Rwanda.”
Irushanwa rya FC Bayern Youth Cup 2025 ryasojwe ikipe y’u Rwanda yitwaye neza kuko yasoje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na Nigeria mu mukino wa nyuma warangiye ku ntsinzi y’igitego 1–0.
Umunyezamu w’u Rwanda, Alfa Nsengumuremyi, yahawe igihembo cy’umunyezamu mwiza w’irushanwa, ashimirwa ubwitange n’ubuhanga yagaragaje mu mikino yose.
Nyuma y’irushanwa, itsinda ry’u Rwanda ryasuye umujyi wa Munich, aho ryakurikiranye umukino wa FC Bayern na Borussia Dortmund, kugira ngo rirusheho kumenya byinshi ku mukino w’umupira w’amaguru wo ku rwego rwo hejuru.
Umusaruro w’ikipe y’u Rwanda ugenda uzamuka kuko mu 2023 yabaye iya 5, ndetse Barthazar yegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kuri ubu akaba ari umwe mu bakinnyi ba FC Bayern Global Academy.
Mu 2024 na bwo iyi kipe yongeye kuba iya 5 naho muri uyu mwaka yegukana umwanya wa 2, mu gihe Alfa Nsengumuremyi yegukanye igihembo cy’umunyezamu mwiza.
Iyi nzira igaragaza ko gahunda z’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda zikomeje gutanga umusaruro no kugera ku rwego rwo guhangana, bikaba byerekana icyizere cy’ejo hazaza heza.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE kuri Adidas Stadium ahabereye amarushanywa ya FC Bayern Youth cup 2025, Dr. Niyonsenga Clairon, yavuze uko ikipe y’u Rwanda ihagaze muri aya marushanwa ahuza amarererero ya FC Bayern, mu rwego rwo gufasha abakinnyi kuzavamo abakomeye mu… pic.twitter.com/x99e7A6ZaX
— IGIHE (@IGIHE) October 17, 2025
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Ambasaderi Igor Cesar uhagarariye u Rwanda mu Budage yasuye ikipe y’u Rwanda iri mu marushanwa ahuza amarererero ya FC Bayern Munich, 'FC Bayern Youth cup 2025' mu rwego rwo kubaganiriza ngo bazatahane umuhigo uzabageza ku kuba abakinnyi abakomeye mu… pic.twitter.com/eh15Ekhsvb
— IGIHE (@IGIHE) October 17, 2025
Obed Nshimiyimana, Captain w’ikipe y’u Rwanda, iri mu marushanwa ya FC Bayern Youth cup 2025, mu rwego rwo gufasha abakinnyi kuzavamo abakomeye mu mupira w’amaguru ati "twiyemeje gukora cyane dugahesha ishema u Rwanda". ⤵@Karirima1 pic.twitter.com/UEw6PGdEQ1
— IGIHE (@IGIHE) October 17, 2025
FC Bayern Academy Rwanda Director, Hirmer Bernhard, shared his excitement as the team qualified for the final. He praised the players' strong teamwork and collective spirit that brought them this far. ⤵️@Karirima1 pic.twitter.com/JzZaOv8U0n
— IGIHE (@IGIHE) October 17, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!