Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 aba-Sportif bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki 2 Kamena 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahujwe na siporo rusange isanzwe iba ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu buri kwezi.
Cyitabiriwe n’abanyabigwi batandukanye muri ruhago nka Kayiranga Jean Baptiste, Nshimiyimana Eric, Gasingwa Michel, Murangwa Eugène ndetse na Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi.
Mushiki wa Nabayo Leonard wakinaga muri Kiyovu Sports yatanze ubuhamya bw’uko musaza we yishwe ndetse n’urwibutso amufiteho.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa FAPA, Murangwa Eugène yasabye aba banyabigwi gukoresha umwuga w’abo mu bizana impinduka nziza muri sosiyete cyane ko hari igihe yakoreshejwe mu kwimakaza ikibi.
Ati “Tugomba kwibuka ko Siporo by’umwihariko umupira w’amaguru yakoreshweje mu bikorwa bibi amateka atwereka. Bivugwa ko igitekerezo cyo gushinga interahamwe byanyuze mu ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga Kigali Loisirs Club bityo iba imbarutso yo gukora ibyo bakoze.”
Yakomeje agira ati “Rero uyu mwuga turimo ufite uruhare runini muri sosiyete bityo ubu tugomba kuwukoresha mu gusana imitima y’abanyarwanda.”
Bamwe mu ba-sportif bibutswe kuri iyi nshuro barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi, abasifuzi n’abanyamakuru b’imikino. Kimwe n’ibindi bice imikino nayo ni imwe mu yazahajwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu bakinnyi bibutswe uyu munsi barimo Kamali François (Rayon Sports), Kalisa Innocent (Rayon Sports), Munyurangabo Longin (Rayon Sports), Rugumire Celestin (Panthere Noir), Rudasingwa Martin ‘Kunde’ (Kiyovu Sports) n’abandi benshi.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!