00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abakanyujijeho muri ruhago beretse abakiri bato umusingi wo gukabya inzozi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 October 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru basuye abana bakina mu makipe atandukanye mu Mujyi wa Kigali, bafatanya na bo imyitozo ndetse banabaganiriza kuri ejo hazaza habo mu mupira w’amaguru. Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022, kuri Stade ya Kigali.

Aba bakinnyi bose baganirije abana ndetse n’ababyeyi babo ariko ahanini bibanda ku kwita ku kinyabupfura cyabo n’amasomo kugira ngo bose bazavemo abo bifuza kuzaba mu myaka iri imbere.

Anthony Bafoe yabwiye abo bana ko aho bari ari ho nabo banyuze, ariko bagomba gukomeza imyitozo babijyanisha n’amasomo yabo.

Ati “Abana mumenye ko aho mwicaye natwe ariho twari twicaye tukingana namwe. Mugomba kwita ku bintu byabasha kuzamura impano zanyu. Icya mbere ni ukubaha, kujya ku ishuri uko bigomba. Nimubikora mutyo bizorohera imyitozo yanyu, bityo muzamuke neza.”

Laura Georges yavuze ko abana ari bo b’ingenzi nubwo ababyeyi nabo ari ingirakamaro kuri bo. Yibanze cyane ku bana b’abakobwa, ashimangira ko ntacyo abahungu babarusha kuko nabo imbaraga bazifite.

Ati “Ubutumwa ndabuha abana ariko nifuza ko iby’ingenzi byareba ababyeyi babo. Ntabwo umwana yagera ku nzozi ze nta ruhare umubyeyi yabigizemo. Ni ngombwa ko mubagurira ibikoresho byose ndetse mukanabashishikariza gukora ibyo bakunda.”

Jimmy Gatete wishimiwe n’abana yaganirije nubwo abenshi yaganirije yanditse amateka bataravuka. Yababwiye ko yitsa ku bintu bibiri gusa. Kugira ikinyabupfura no kwiga.

Ati “Ikinyabupfura ntibivuze gusa kutarwana cyangwa gutukana, ahubwo bivuze no kumva umutoza ibyo ababwira. Ikindi kuvanga umupira no kwiga biragorana rimwe na rimwe ariko nimutabivanga ntabwo muzavamo abakinnyi mwifuza. Na mukinnyi mu gihe kizaza uzajya akina atarize ibyo mubimenye.”

Roger Milan yibanze cyane ku batoza b’abana. Ababwira ko hakunze kubaho amakosa yo gutegura abana bakiri bato, bigatuma bakora bayasubiramo barakuza. Ibi ntabwo byatuma umwana agera ku ntego ze.

Ati “Abatoza nibo bazagira uruhare ku bana kugira ngo bagere ku byo bifuje bakiri bato. Hari igihe ubona umukinnyi akora amakosa akuze, rimwe na rimwe biba byarahereye mu bwana. Ni akazi k’umutoza kugira ngo amukuremo ya makosa, azamuke ameze neza. Ubumenyi abana barabufite twabibonye. Mu gihe mubafashe neza nabo bakita ku bibareba, tuzababona mu ikipe y’igihugu ejo hazaza.”

Aba bakinnyi bari mu Rwanda mu rwego rwo gutegura igikombe cy’isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2024. Nyuma yo kuganiriza abana babasabye kuzagaruka icyo gihe basanga barazamutse.

Antony Bafoe yasabye abana gukomeza imyitozo ariko bataretse amasomo asanzwe
Abana bari bitabiriye ibiganiro bahawe n'abakanyujijeho ari benshi
Gatete Jimmy Roger Milla na Laura Georges bari mu baganirije abana bakina ruhago i Kigali
Abakanyujijeho bahaye impanuro abakiri bato bakina ruhago
Patrick Mboma yabwiye abana ko bagomba gukunda kwiga
Roger Milla Georges na Antony Bafoe bagaragaje akanyamuneza bari kumwe n’abana bakina ruhago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages