VCWC n’ibikorwa biyishamikiyeho biteganyijwe kubera ku butaka bw’u Rwanda ku wa 10-20 Gicurasi 2024.
Inzira yo gutegura iki gikorwa yatangiye guharurwa. Tariki ya 12-14 Ukwakira 2022 abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago bageze mu Mujyi wa Kigali, ahatangirijwe ibikorwa byo kumenyekanisha VCWC byiswe “Legends in Rwanda”.
Icyo gihe hahuriye Umunyarwanda Jimmy Gatete; Abanya-Cameroun, Roger Milla na Patrick Mboma; Umunya-Sénégal Khalilou Fadiga; Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Abafaransa Lilian Thuram na Laura Georges.
Nyuma ya Kigali, ibikorwa byo kumenyekanisha VCWC 2024 byakomereje i Doha muri Qatar, ahabereye Igikombe cy’Isi mu mpera za 2022.
Umuvugizi Mukuru wa VCWC, Régis Isheja, yabwiye IGIHE ko imyiteguro irimbanyije mu gihe habura umwaka ngo iri rushanwa rikinwe.
Ati “Muri iki cyumweru ni bwo hazamenyekana ba kapiteni umunani b’amakipe azakina Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera ino.”
Nyuma y’iki gikorwa, abakanyujijeho bazajya mu mijyi itandukanye ku Isi ngo hakorwe n’ubukangurambaga bwimbitse bugamije kumenyekanisha iri rushanwa.
Isheja yagize ati “Nyuma rero tuzajya ku migabane ine ku Isi, tujye mu mijyi itandukanye harimo nka Singapore, Genève, Londres na Afurika tuzajya nka Abidjan n'ahandi.’’
Muri izo ngendo, aba bakinnyi bazaba babwira abakunzi ba ruhago iby’iryo rushanwa ry’akataraboneka rigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar mu 2022, abanyabigwi 40 babiciye bigacika muri ruhago barimo Umunya-Cameroun Samuel Eto’o Fils, Umufaransa Claude Makélélé n’Umunya-Brésil Roberto Carlos baregerewe mu kumenyekanisha VCWC.
Icyo gihe Fred Siewe uyobora FIFVE yaganiriye na bo ndetse bakiriye igitekerezo cy'Igikombe cy'Isi neza.
Isheja ati “Hari bamwe baganiriye na we bafite abandi bazaganiriza. Kujyayo rero byari ngombwa kuko bose bari mu Mujyi wa Doha, byagenze neza bose icyo bategereje ni ba kapiteni.”
– Uko ba kapiteni b'amakipe bazatoranywa
Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe 2023, ni bwo hazatoranywa abakapiteni b’amakipe umunani azaba ari mu Gikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu 2024.
Buri mugabane uzagira kapiteni wihariye. Kugira ngo umukinnyi atoranywe nka kapiteni, agomba kuba awukomokaho kandi afite ibigwi.
Isheja yavuze ko ku migabane ifite abakanyujijeho benshi, kumenya uzaba kapiteni bigoye ariko bazitoramo uzabayobora.
Birashoboka cyane ko Gatete Jimmy nk’umukinnyi w’ikipe iri mu gihugu cyakiriye yazaba kapiteni, aramutse ari we utowe nk’umukinnyi wabera abandi umuyobozi mwiza.
Kapiteni igihe azaba yamaze kumenyekana ni we uzajya atoranya abakinnyi bakinana akurikije abo babanye igihe bari bakiri mu kibuga, bigendanye n’imigabane baturukamo.
Isheja ati “Icyangombwa si ukubona abakinnyi bahanganye mu kibuga nk’uko babikoraga kera, ahubwo ni mu rwego rwo guha buri wese amahirwe yo kubona abantu yumvaga mu mateka nubwo intsinzi iba ikenewe.’’
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina. Cyitezwemo abarenga 150 bazahurira mu makipe umunani azakina imikino 20.
Ni irushanwa ritazashingira mu kibuga gusa ahubwo rizinjiriza n’igihugu binyuze mu bucuruzi n’ubukerarugendo.
Muri VCWC hanateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi bizitabirwa n’abarenga 5000.











Ibitekerezo 0