Muri Gashyantare 2025, Umunyamakuru Sam Karenzi yatashye radiyo ye nshya, ashyiraho umurongo ikoreraho wiganjemo uwo kuvuga amakuru y’imikino binyuze mu biganiro bitandukanye.
Kimwe mu biganiro byakunzwe cyane kandi bikakiranwa yombi, ni icyiswe ‘Urukiko rw’Ikirenga’, dore ko cyakozwe n’abanyamakuru bakunzwe kandi bamenyeranye, by’umwihariko Kazungu Clever, Ishimwe Ricard, Umuhoza Cynthia Naissa na Niyibizi Aimé waje kuvamo yerekeza ahandi, bakira Musangamfura Lorenzo Christian.
Mu ngingo zitambuka muri iki kiganiro harimo agace kitwa ‘operation’, aho basesengura byimbitse ingingo iri kuganirwaho bitewe n’ufite amakuru y’umwimerere kandi yizewe.
Mu busesenguzi bwakorwaga kenshi, bwibandaga ku makipe manini mu Rwanda, uhereye ku Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Rayon Sports, APR FC cyangwa ku Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA).
Nubwo hari abakunzi b’iyi radio bishimiye cyane uburyo aba banyamakuru bakoramo, hari abandi batabyishimiye bituma umunsi ku munsi bayitera imijugujugu.
Byararengaga rimwe na rimwe bikavugwa ko ikorerwamo n’inzego cyangwa abantu runaka, bakifashisha abanyamakuru bayo mu gusenya abo batavuga rumwe.
Inshuro nyinshi zitandukanye muri ibi biganiro, bakunze kugaragaza ibitagenda kuri APR FC, ariko bwacya bakavuga ko habayeho inkurikizi zitari nziza.
Gusa ibi ntibabishyiraga ku buyobozi bwa APR FC nk’ikipe ishamikiye ku Gisirikare cy’u Rwanda, ahubwo bavugaga ko ari bamwe mu bashaka inyungu muri yo bayivugira itabatumye.
Mu bo bakunze kugaragaza nk’ikibazo mu mikorere yabo harimo Mupenzi Eto’o, wahoze ushinzwe Igura n'Igurisha ry'Abakinnyi muri APR FC, ariko inshuro nyinshi akaba adakunze kuba mu Rwanda.
Uyu yashinjwe na SK FM gukoresha abarimo Kalisa Taifa Bruno, Ndayisaba Léonidas, Nkusi Denis n’abandi batandukanye kugira ngo baharabike iyi radio bagaragaza ko nta neza ifitiye APR FC n’umupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange.
Ni amakimbirane yasize hari bamwe bitabye inzego zitandukanye yaba iz’ubutabera n’iz’itangazamakuru, ariko Sam Karenzi avuga ko adatewe ubwoba no kuzatangaza “ukuri uko ari ko kose, ku ikipe iyo ari yo yose”, yewe n’ubuyobozi bwa APR FC nibuvuga kuri radio ye, na we yiteguye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru akayivugaho.

Ikiruhuko cya Sam Karenzi cyibajijweho
Mu minsi yatambutse Sam Karenzi uyobora SK FM yafashe ikiruhuko ntiyagaragara mu biganiro byayo. Byabaye nyuma gato y'iminsi havuzwe ko yigeze kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ku mpamvu zitatangajwe, ndetse icyo gihe bamwe batangira guhwihwisa ko yaba yaratawe muri yombi.
Gusa muri iki kiruhuko yitabiraga imikino imwe n'imwe kuri stade ndetse hari aho yageze atanga ikiganiro ku ngingo zimwe na zimwe binyuze kuri shene ya YouTube y'iri radio abereye Umuyobozi Mukuru aho ari na bwo yatangaje bwa mbere ko ari mu kiruhuko. Ibyo byabaye kandi SK FM yaratangiye umurongo mushya wo kutavuga kuri APR FC.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, ku wa 21 Nzeri 2026, Karenzi yongeye kumvikana kuri ‘micro’ z’iyi radio, avuga ko cyari ikiruhuko yafashe, kandi nta muntu n’umwe uzamubuza kuvuga, mu gihe ibyo avuga ari ukuri gufitiwe ibimenyetso.
Yagize ati “Iyo imbuga nkorayambaga zidafite icyo gukora, umuntu arifata akavuga ibintu atitaye ko icyo kigo ari ishoramari. Bavuga ko Sam Karenzi yafunzwe, ibyo ntazi kuri radio. Hari abatadukunda, ibyo wavuga byose baguma mu nzira yabo.”
Yashimangiye ko ibivugwa bibi kuri radio biterwa n’ababahiga, bagashungura kugira ngo babone aho basenyera ikigo cyangwa nyiri radio, ndetse kandi ababikora bazwi.

Umwanzuro wabaye guhagarika kuvuga APR FC
Akiva mu biruhuko, Sam Karenzi yahise atangaza ko kugira ngo arusheho gukora neza, atabangamiwe n’abamugendaho cyangwa abashaka gusenya radio ye, yahagarika kuvuga kuri APR FC.
Ni ibyo yatangaje n’ubundi hashize igihe kingana n’ibyumweru bitatu batumva amakuru y’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, abamenyesha ko ari umurongo wafashwe na radio mu kwirinda abayigendaho.
Yagize ati “Reka nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC bagiye kumara ibyumweru bitatu itavugwa hano kuri SK FM. Abadukunda bakunda APR bamaze igihe kingana gityo batayumva hano. Reka mbasabe imbabazi, kubera ko nta n’ubwo bazayumva hano vuba. Ntabwo bazayumva hano, abadukunda, turabakunda kandi muzatwihanganire.”
Sam Karenzi wafashe uyu mwanzuro, yemeye kwirengera ingaruka zabyo, kuko aho kubaho mu nduru yabaho radio ye ikurikirwa n’abantu bake.
Ati “Hari radiyo za hano mu gihugu zumvwa n’abantu 100, 300, 400, kandi bagakora bakabaho. Ni umurongo twihaye, tuzasigarana bake bakunda amakipe 15 kongeraho n’abiri yo muri Sudani, akaba 17 ukuyemo APR.”
“Ntimuzategereze ngo wenda ejo cyangwa ejobundi turayivugaho. Niba ukunda APR kandi ukeneye amakuru yayo, utekereze ahandi hantu utangira kujya uyumvira.”
Yashimangiye ko gufata uyu mwanzuro atabisabwe cyangwa ngo abitegekwe n’abayobozi ba APR FC, aho yagize ati “Uko nzi imyumvire y’abayobozi ba APR, nta wahamagara radio, nta n’uwayiha ako gaciro.”
Ati “Niba koko ibyo bihari [kubuzwa kuyivuga], nihagire ubwira abo bayobozi ba APR, badutegeke ejo tuyivuge. Ni umwanzuro wacu 100% ku mpamvu zacu bwite. Igihe tuzumva turi ku murongo umwe na bamwe mu bantu bari muri APR bashaka gukora mu buryo butari ubwa gi-sportifs, bafite indi mirongo yabo, tukumva igihe kigeze twakora, tuzayivugaho.”
Abanyamakuru ba SK FM babujijwe kuzana amakuru yayo mu kiganiro cya radio, gusa bakaba bayakoresha ku mbuga nkorayambaga zabo bwite, nubwo na byo bigomba gukoranwa ubushishozi butangiza isura y’ikigo bakorera.






Ibitekerezo 0