Bouquets nshya zashyizweho ni Stay, Play na Work. Kuri izi zose umukiliya azaba ashobora kureba amasheni arenga ijana arimo agera kuri 30 ya siporo n’imyidagaduro ndetse n’iz’amakuru zigera ku 10 mu gihe ubusanzwe yarebaga 30 gusa.
Undi mwihariko ni uko izi sheni zose ziboneka mu ndimi zitandukanye, zirimo Icyongereza, Igifaransa, Igishinwa, Ikinya-Portugal, Igihinde n’izindi zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021, ni bwo Ubuyobozi bwa DSTV bwamuritse Bouquets nshya zigenewe abakiliya banini b’iki kigo gicuruza ibijyanye n’amashusho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi Mukuru wa DSTV mu Rwanda, Muhirwa Augustin, afatanyije n’Ushinzwe Ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa by’iki kigo, Nkusi Edmond Marie, basobanuye zimwe mu mpinduka zabaye.
Muhirwa yavuze ko impinduka zabaye ari mu nyungu z’abakiliya babo. Ati “Agashya twazaniye Abanyarwanda kandi kazabageraho vuba, ni akajyanye n’abantu bagana amahoteli, utubari, restaurants n’ahandi nko mu mashuri, mu bitaro n’ahandi. Twabazaniye ifatabuguzi ryabugenewe rifite amasheni menshi twari dusanganywe ariko yiyongereye bijyanye n’ibyifuzo by’amahoteli by’uko twakongera umubare wa shene abantu bareba."
Yakomeje avuga ko kuba bongereye sheni ariko igiciro cyo kugura ifatabuguzi nticyiyongere, bigaragaza ko batekereje cyane ku bakiliya babagana mu rwego rwo gukomeza kubana nabo neza.
Ati “Mu by’ukuri kuba amasheni yongerewe ntibisobanuye ko ikiguzi cy’ifatabuguzi cyiyongereye. Ibyo byose ni mu rwego rwo gukomeza kubana neza n’abakiliya bacu kuko ni bo dukorera.”
Ikindi kiri muri izi mpinduka, ni uko abakiliya ba hoteli zikoresha DSTV bazaba bafite uburyo bubafasha guhindura buri wese agashyira kuri sheni ashaka kureba kandi bakoresheje dekoderi imwe gusa, mu gihe mbere byakundaga igihe bafite dekoderi zitandukanye.
Muhirwa Augustin yavuze ko ubu buryo buzatuma abakiliya babo barushaho kuryoherwa na serivisi bahabwa n’iki kigo.
Ati “Mu by’ukuri wasangaga nko muri hoteli hari abakiliya binubira ko bashyiriwemo sheni batifuza, ariko ubu buryo buzatuma buri mukiliya mu cyumba azajya areba sheni ashaka bijyanye n’ibyifuzo bye. Ni uburyo bwiza buzatuma abakiliya bacu bazarushaho kuryoherwa.”
Nkusi Edmond Marie ushinzwe Ubucuruzi muri DSTV Rwanda, yavuze ko kuba bongereye amasheni ariko ntibongere igiciro cy’ifatabuguzi bisobanuye ko batekereje cyane ku bakiliya bagizweho ingaruka na COVID-19.
Ati “Twatekereje ku bukungu bw’abakiliya bacu bwakozweho na COVID-19, ni yo mpamvu tuba twatekereje kongera sheni ariko ntitwongere igiciro cy’ifatabuguzi.”
Rucakire Jean Robert wari Uhagarariye Grazia Apartments Hotel nk’umwe mu bakiliya banini ba DSTV yashimye aya mavugurura.
Ati “Mu by’ukuri nashimira cyane DSTV kubera ifatabuguzi batugeneye. Twajyaga tugorwa cyane n’abakiliya bajyaga bagusaba kubahindurira sheni runaka, bikagusaba kujya mu cyumba kumuhindurira. Ariko ubu buri mukiliya azajya yihindurira bidaciye kuri dekoderi. Ni uburyo bwiza twishimiye nk’abakiliya ba DSTV.”
Kuri izi bouquets nshya abakiliya, abagana ibi bigo binini bazajya babasha gukurikirana shampiyona zose zo ku Mugabane w’u Burayi nka shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, FA Cup, UEFA Champions League amarushanwa yo muri Espagne nk’igikombe cy’Umwami (Spanish Copa del Rey).
Bazajya kandi bakurikirana amarushanwa atandukanye yo mu Butaliyani nka shampiyona, Serie A na shampiyona za Basketball nka NBA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!