Aya masezerano afite agaciro ka miliyari 3,25 Frw, yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, bigizwemo uruhare na Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf; Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice.
Dr. Diane Karusisi yasobanuye inyungu itegerejwe ku ruhande rw’iyi banki. Iya mbere ni ukongera umubare w’abakiliya ifite, ishingiye ku bakunzi b’umupira w’amaguru bamaze kuba benshi mu Rwanda.
Ati “Iyo twirebye mu myaka 60 ishize dusanga dufite abagera kuri miliyoni, twumva bidahagije. Tukavuga ngo rero mu yindi myaka 60 iri imbere turashaka kugera he nka BK? Ni yo mpamvu rero twarebye abo tugomba gukorana na bo kugira ngo iyo miliyoni imwe y’abakiliya igere kuri miliyoni 3.”
“Ndumva ko bishoboka dukoranye na Rwanda Premier League, kuko twese tuzi ko umupira w’amaguru ukunzwe cyane mu Rwanda. Ufite abakinnyi benshi n’abafana benshi. Gushimisha abantu rero twabibonyemo ishoramari.”
Akomeza avuga ko kwinjira mu mupira w’amaguru bakuruwe no kuba u Rwanda rwarabigerageje mu makipe akomeye i Burayi nka Arsenal, PSG, Atletico Madrid n’izindi, kandi inyungu rwashoyemo ikagaruka, bituma bigira kuri Tanzania ku buryo amakipe yaho akorana n’amabanki.
Mu myaka itanu iri imbere, BK iteganya ko izaba yagaruje miliyari 3,25 Frw yashoye, ibinyujije mu kubitsa n’inguzanyo z’abakiliya bashya izungukira mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Ati “Tuzagaruka hano mu myaka itatu tuvuga ngo BK igeze ku bakiliya wenda miliyoni 2,5 cyangwa miliyoni 3. Ibyo bizajyana no gutanga inguzanyo, kubikira abantu amafaranga na byo bizaba byikubye kabiri.”

Ni gute amakipe azungukira mu masezerano?
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, bavuze ko ikigero cy’amafaranga amakipe yafataga kigomba kwiyongera kubera aya masezerano.
Mbere amafaranga yinjiraga muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yajyaga mu bikorwa by’urwego ruyireberera, hanyuma amakipe akagabana 60%.
Nyuma y’amasezerano ya BK, Rwanda Premier League igiye gushyiraho uburyo iri janisha ryiyongeraho 10%, byibuze amakipe akajya afata hejuru ya 70% by’amafaranga yinjiye. Ni ukuvuga muri miliyari 3,25 Frw, amakipe azagabana hafi miliyari 2,5 Frw.
Amafaranga asigaye ari munsi ya 30%, azajya ajya mu bikorwa bya Rwanda Premier League, ariko na byo bishingiye ku kuzamura urwego rwa Shampiyona y’u Rwanda, adahariwe imishahara n’ingendo by’abakozi.
Nyuma y’amasezerano BK yahise itanga miliyoni 250 Frw bigendanye n’imikino ya Shampiyona y’u Rwanda isigaye, dore ko igeze ku munsi wa 28, hanyuma buri mwaka mu myaka itanu ikajya itanga miliyoni 600 Frw.
Uburyo bwo kugabana aya mafaranga buri mu bice bitatu. Hari amafaranga amakipe azajya abona mu buryo bungana, ayo azajya abona bitewe n’uko yitwaye mu kibuga nko ku bihembo.
Ibindi na byo bishingiye ku guhemba abakinnyi bitwaye neza n’ibindi, ibi bikajyana n’abandi bafatanyabikorwa ba Shampiyona y’u Rwanda, yaba abasanzwe cyangwa abazinjizwamo nyuma.
Ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona cya 2025/26 izahabwa miliyoni 80 Frw, iya kabiri 60 Frw, iya gatatu 40 Frw, iya kane 30 Frw, iya gatanu izahabwe 25 Frw, iya gatandatu 20 Frw, iya karindwi 15 Frw, mu gihe iya munani izabona miliyoni 10 Frw.







Ibitekerezo 0