Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bahamagawe.
Ni urutonde rw’agateganyo ruriho abakinnyi 37 barimo abakina hanze 16. Abo barimo abanyezamu batanu, ba myugariro 12, abakina hagati 14 na ba rutahizamu batandatu.
Abakina mu izamu bahamagawe harimo Ntwali Fiacre , Hakizimana Adolphe, Wenseens Maxime, Muhawenayo Gad na Niyongira Patience.
Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Nsengiyumva Samuel, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Rwatubyaye Abdul na Nshimiyimana Yunusu.
Mu kibuga hagati hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Iradukunda Simeon, Mugisha Bonheur, Ndikumana Fabien, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsene, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Rafael York, Hakim Sahabu na Maes Dylan Georges Francis.
Ba rutahizamu bahamagawe ni Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjili, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Mugisha Didier.
Aba bakinnyi bazatangira umwiherero tariki 20 Gicurasi 2024. Ni mu gihe imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe muri Kamena aho u Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.
Kugeza ubu, u Rwanda ruyoboye itsinda rya gatatu n’amanota ane rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite atatu, Lesotho na Zimbabwe zinganya abiri na Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!