Umukino uzahuza Amavubi na Uganda Cranes uzaba saa cyenda n’igice uzagaragaramo benshi mu bakinnyi bakinnye umukino w’ishiraniro wahuje impande zombi ndetse ukaza gukomerekeramo rutahizamu Jimmy Gatete.
Uyu mukino warangiye u Rwanda rutsinze igitego kimwe ku busa uri mu yarufashije kubona itike yo kwitabira imikino ya CAN yabereye muri Tunisia muri 2004.
Abakurikiye umupira mu mwaka ya 1999 u Rwanda rutwara igikombe cya CECAFA kimwe rukumbi rufite, baryohewe n’amacenga y’ibihangange nka Olivier Karekezi, Mbonabucya Désiré, Jimmy Mulisa na bagenzi babo ndetse n’abana babyiruka ubu bifuzaga kubona amaso ku maso abo bakurikiranaga kuri televiziyo no kubumva kuri radiyo gusa.
Olivier Karekezi, rutahizamu wigaragaje cyane mu ikipe ya APR FC ndetse no mu MAVUBI mu myaka yo hambere yatangarije IGIHE ko na bo bajyaga bifuza kongera guhura by’umwihariko bakina umupira w’amaguru bikanga ariko ubu ibyishimo bikaba ari byose kuko babigezeho.
Ati “Si abakunzi b’umupira w’amaguru babyifuzaga gusa, natwe twarabishakaga tukabiganira ariko kubishyira mu bikorwa bikanga. Abanyarwanda mu kuri bazaryoherwa kuko tuzabereka umukino mwiza kandi ntibizarangirira hariya, ni gahunda izakomeza.”
Bamwe mu bakinnyi nka Jimmy Mulisa, Ntaganda Elias, Nkuzingoma Ramadhan, Désiré Mbonabucya ntibagaragaye mu myitozo ariko ntibizababuza gukina uyu mukino kuko ari uwa gicuti, atari irushanwa.
Ikipe y’igihugu ya Uganda na yo yamaze kugera mu Rwanda, yakoze imyitozo kuva saa Cyenda n’igice kuri stade ya Kigali ahazabera umukino.
Abakinnyi bakoze imyitozo ku ruhande rw’Amavubi kuri uyu wa gatatu:
Karekezi Olivier, Katauti Hamadi Ndikumana, Said Abedi Makasi, Karim Kamanzi, Bagumaho Hamisi, Muhamud Mosi, Nshimiyimana Canisius, Kayiranga Jean Baptiste,Kadubiri Ashraf, Bokota Labama, Munyaneza Djuma, Mateso Dieudonné, Mutarambirwa Djabil, Rita Mana, Kayihura Youssouff Chami, Hategekimana Bonaventure Gangi na Mussa Kombi Bili.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino uzahuza AMAVUBI na UGANDA CRANES:
VVIP: 5000
VIP: 2000
Ahasigaye: 500

















Ibitekerezo 0