Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘AZAM Rwanda Premier League’ iri ku mwanya wa gatatu mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu kurekura agatubutse inyuma ya shampiyona ya Kenya n’iya Tanzania aho amakipe ahemba abakinnyi bakomeye arenga ibihumbi bitatu by’Amadolari.
Gusa uko umwaka utashye niko imishahara y’abakinnyi ikomeza kwiyongera kuko nk’umwaka ushize w’imikino watangiye rutahizamu Sugira Ernest wagiye APR FC avuye muri AS Vita Club yo muri RDC ariwe uhembwa menshi kurusha abandi.
Icyo gihe kuri konti ye hinjiragaho ibihumbi 900 Frw nubwo atarayikinira umukino n’umwe w’amarushanwa kubera ikibazo cy’imvune.
Ako gahigo APR FC yagakuyeho muri Mutarama 2018 ubwo yasinyishaga abandi bakinnyi batatu; Mugiraneza Jean Baptiste yavanye muri Gor Mahia FC yo muri Kenya, Iranzi Jean Claude yakuye muri Zesco United yo muri Zambia na Nshuti Dominique Savio yakuye muri AS Kigali.
Aba bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu guhesha iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda igikombe bahembwa arenga miliyoni bose ku kwezi.
Rayon sports yageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup uyu mwaka yo ntawe uhembwa ageze kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ariko abakinnyi bayo nabo biganje ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere bahembwa neza.
Kuri uru rutonde harimo abaherutse kongererwa amasezerano nka Manishimwe Djabel uhembwa ibihumbi 800 Frw ku myaka 20 gusa, na rutahizamu mushya Michael Sarpong uhembwa amadolari 800.
Igitangaje ni uko nta mukinnyi wa Mukura VS, ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro igatsindira itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation cup ugaragara kuri uru rutonde kuko uhembwa menshi muri iyi kipe y’i Huye ni kapiteni wayo Ciza Hussein Mugabo uhabwa ibihumbi 300 Frw.

Abakinnyi 10 bahembwa menshi mu Rwanda
1. Mugiraneza Jean Baptiste Migi: APR FC: (1500$= 1 324 500 Frw)
2. Iranzi Jean Claude: APR FC: (1200$ = 1 059 600 Frw)
3. Nshuti Dominique Savio : APR FC: (1200$ = 1 059 600 Frw)
4. Sugira Ernest: APR FC: (900 000 Frw)
5. Manishimwe Djabel: Rayon Sports: (800 000 Frw)
6. Manzi Thierry: Rayon Sports: (750 000 Frw)
7. Dennis Rukundo: APR FC: (500 000 Frw hakiyongeraho 200 000 Frw by’agahimbazamusyi)
8. Michael Sarpong: Rayon sports: (800$ = 706 400 Frw)
9. Abdul Rwatubyaye: Rayon sports: (500 000 Frw)
10. Samson Ikechukwu: Bugesera FC: (500 000 Frw)










Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0