Muri urwo rugendo ikipe y’u Rwanda ifite abakinnyi benshi bakiri bato baba abari mu gihugu cyangwa abavukiye bakanakurira mu mahanga, bakifashishwa muri iri rushanwa ry’abakiri bato kandi bose bakagira umusanzu batanga mu gihe hari igikozwe.

Abo bakinnyi bakina hanze bashobora kwiyongera ku basanzwe kugira ngo bubake ikipe itsinda mu mikino mpuzamahanga.

Twagerageje kureba bamwe mu bakinnyi icumi bafasha u Rwanda kubona itike yo kuba rwajya mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha

Uyu musore afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse n’ubwa Norvège, afite imyaka 22 yujuje tariki ya 16 Kamena.

Maniraguha ni umukinnyi ukina muri Arsenal y’abatarengeje imyaka 23. Uyu mukinnyi w’umuhanga uca mu mpande aherutse kongera amasezerano mashya muri Arsenal muri iyi mpeshyi.

Nubwo yakinnye imikino ibiri gusa mu mwaka ushize w’imikino ariko ubu ameze neza ku buryo yafasha ikipe y’u Rwanda.

Samuel Gueulette

Gueulette ni umusore w’imyaka 22 ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda. Yabaye umukinnyi nk’uwabigize umwuga muri Royale Union Tubize-Braine, aho yavuye yerekeza muri KSV Roeselare zose zo mu Bubiligi.

Gueulette yakiniye u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu mwaka wa 2018. Muri 2019 yahamagawe kandi mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

Uyu musore afite icyo yafasha bagenzi be kuko yanakiniye ikipe y’igihugu nkuru mu mukino wa gicuti batsinze ibitego 2-0 Repubulika ya Centrafrique ku ya 3 Kamena 2021.

Maxime Wenssens

Wenssens ni umukinnyi w’Umunyarwanda wavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi, mu Ugushyingo 2022 azuzuza imyaka 20. Afite se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi bimuha uburenganzira bwo kuba afite ubwenegihugu bubiri harimo n’ubw’u Rwanda. Akina nk’umunyezamu.

Uyu musore yakiniye ikipe ya K.V. Mechelen yo mu gihugu cy’u Bubiligi. Nubwo amasezerano ye yarangiye, ari gushaka indi kipe yakwerekezamo, aramutse avuganye n’abo bireba yagira kinini afasha ikipe y’u Rwanda.

Jonathan Nsanzimana

Nsanzimana n’umusore w’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bubiri harimo n’ubwo kuba ari Umudage. Ni myugariro wavutse mu mwaka wa 2004. Yakiniye amakipe y’abato akomeye harimo ikipe ya Bayern München y’abato muri 2018.

Ikipe ya Bayern München yayivuyemo yerekeza mu ngimbi z’ikipe ya SSV Ulm y’abatarengeje imyaka 19 muri Mutarama 2022.

Uyu nawe aramutse atekerejweho yafasha abasore b’u Rwanda kwitwara neza mu marushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23.

Irvyn Lomami

Irvyn Lomami ufite amaraso y’ababyeyi b’Abanyarwanda yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya Olympique Lyonnais ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue I.

Uyu musore w’imyaka 18 ukina nka myugariro uca ku ruhande rw’iburyo ni umwe mu bazifashishwa n’iyi kipe izwi nka Lyon cyangwa OL muri shampiyona ya 2022/23.

Muri Kamena 2022, ni bwo Irvyn Lomami yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe y’igihangange mu Bufaransa.

Aramutse atekerejweho n’ibiganiro bikagenda neza yafasha byinshi ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23.

Yves Mitsindo

Mitsindo ni umusore w’imyaka 19. Afite ubwenegihugu bubiri harimo ubw’u Bubiligi ndetse n’ubw’u Rwanda.

Uyu musore afite ibigwi bikomeye n’ubwo ari muto kuko yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bubiligi y’abatarengeje imyaka 16.

Kuri ubu amaze gukinira amakipe y’abato atandukanye mu Bubiligi harimo ikipe ya Anderlecht y’abato, RSC Charleroi Y ndetse na KV Mechelen y’abatarengeje imyaka 21 zose zo mu Bubiligi.

Aramutse agiye mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yafasha cyane ikipe mu bwugarizi bwayo nk’uko asanzwe abikora mu makipe akinira.

Emmanuel Baru Gisa

Gisa ni umusore ufite ubwenegihugu bwa Norvège. Ni umwe muri ba myugariro beza bari mu makipe y’urubyiruko muri kiriya gihugu.

Yavutse ku babyeyi bo mu Rwanda, yemerewe kugaragara mu bihugu byombi. Aramutse aganirijwe yakinira u Rwanda.

Gisa afite imyaka 19 ashoboye gukina haba mu mikino yo kwirwanaho mu bwugarizi, ndetse ashoboye kuba yakina hagati mu gihe ikipe isatira. Ntako byaba bisa akiniye ikipe y’u Rwanda.

Trey Ryan Itangishaka

Itangishaka ni umukinnyi ukina hagati, yakiniye ikipe ya Royal Standard de Liège mbere yuko arekurwa muri Kamena uyu mwaka amasezerano ye ageze ku musozo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21, afite byose nkenerwa kugira ngo abe umukinnyi wo hagati. Ashobora gukina hagati afatanya na ba myugariro ndetse yakina hagati afatanya n’abasatira izamu.

Yakiniye inshuro imwe ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ku rwego rw’abatarengeje imyaka 17 ariko aracyemerewe kugaragara mu mu ikipe y’u Rwanda.

Noam Fritz Emeran

Manchester United yatangaje ko uyu Noam Emeran w’imyaka 19 yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri, ashobora kwiyongeraho undi umwe.

Emeran yavukiye mu Bufaransa, yatangiye umupira w’amaguru nk’umwuga mu ikipe iri mu Bubiligi ya FC Bruxelles, mbere yo kwinjira mu ishuri ry’umupira rya Entente SSG. Nyuma y’ibi, yagiye muri Amiens amaramo imyaka ibiri.

Bivugwa Emeran yarambagijwe n’amakipe akomeye arimo Barcelona, Juventus na Paris Saint-Germain. Ariko yahisemo kujya mu ikipe ya Manchester United muri Gashyantare 2019, ari nayo aherutse kongerera amasezerano.

Nubwo Emeran yakiniye ikipe y’u Bufarasa mu batarengeje imyaka 16 na 17, yemerewe gukinira igihugu cy’u Rwanda kuko ariho nyina akomoka.

Sanders Ngabo

Ngabo ni umusore ufite ubwenegihugu bwa Danmark ndetse n’ubw’u Rwanda, akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Lyngby BK.

Ku myaka 18 akina mu cyiciro cya Kabiri muri Danmark. Ashobora gukina mu mpande kuko nabyo abifitiye ubushobozi.

Mu gihe yaganirizwa akemera gukinira ikipe y’u Rwanda, byaba ari amahitamo meza mu mikino yo gushaka itike yerekeza mu gikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 23.