Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 226, ni bwo APR FC yasuye Marine FC mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda.
Ni umukino APR FC yagowe no kwisangamo kuko ku munota wa gatatu yari yinjijwe igitego cya mbere, ndetse na mbere y’uko igice cya kabiri kirangira yinjizwa icya kabiri.
Mu gice cya kabiri yakoze impinduka zihuse ishyira mu kibuga Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka, ikuramo Denis Omedi na Memel Dao, biyiha ibitego bibiri byihuse.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yavuze ko kimwe mu bibazo byatumye batakaza umukino harimo kuba ifite abakinnyi benshi bari mu Gisibo cya Ramadhan.
Ati “Kuri ubu dufite abakinnyi 11 bari mu Gisibo cya Ramadhan, ibyo na byo ntabwo twabyirengagiza kuko bigabanya imbaraga z’abakinnyi. Ntabwo basinzira, babyuka saa Kumi z’Ijoro bagiye kurya no gusenga.”
“Ibyo bituma umubiri wabo utamera neza nk’uko bagakwiriye kuba bitwara nk’abakinnyi. Ni uko bimeze nyine.”
Mu mikino itanu iheruka gukina muri shampiyona, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatakaje imikino ine kuko yanganyije itatu, igatsindwa umwe.
APR FC yatakaje uyu mukino ibona inota rimwe ryatumye igira 43, ikomeza kuba inyuma amanota abiri kuri Al Hilal SC iyoboye n’amanota 45 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.
Iyi kipe kandi iri kwitegura n’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na Gasogi United, mbere yo guhura na Musanze FC mu mukino w’Umunsi wa 24 wa shampiyona, uteganyijwe ku wa 14 Werurwe 2026.
Indi nkuru wasoma:APR FC yanganyije na Marine FC yayibanje ibitego bibiri; uko umukino wagenze (Amafoto)











Ibitekerezo 0