APR FC iheruka gutsindirwa i Musanze igitego 1-0, izakira Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 18 uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare 2022.

Ikipe y’Ingabo izawukina idafite myugariro Omborenga Fitina na rutahizamu Byiringiro Lague, bombi babonye amakarita ya gatatu y’umuhondo mu mukino uheruka.

Nubwo yatsinzwe, APR FC ni yo ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 37, irusha abiri Kiyovu Sports ya kabiri n’amanota 35 nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0.

Andi makipe azakina umunsi wa 18 wa Shampiyona abura abakinnyi benshi harimo AS Kigali izaba idafite umunyezamu Bate Shamiru wahawe ikarita itukura ndetse na Rugirayabo Hassan.

Hari kandi Musanze FC na yo izakira Etincelles FC idafite Niyitegeka Idrissa na Nyandwi Sadam wabonye ikarita itukura ku mukino wa APR FC.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 18 wa Shampiyona:

Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Gashyantare 2022

-* AS Kigali vs Gorilla FC (Stade de Kigali; 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 20 Gashyantare 2022

-* Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi; 15:00)
-* Mukura VS&L vs Marines FC (Stade Huye; 15:00)
-* Police FC vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali; 15:00)
-* Rutsiro FC vs Gasogi Utd FC (Stade Umuganda; 15:00)

Ku wa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare 2022:

-* Bugesera FC vs Rayon Sports FC (Bugesera; 15:00)
-* APR FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali; 15:00)
-* Musanze FC vs Etoile de l’Est FC (Stade Ubworoherane; 15:00)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18 wa Shampiyona:

-# Byiringiro Lague (APR FC)
-# Ombolenga Fitina (APR FC)
-# Nsengayire Shadad (Gicumbi FC)
-# Bobo Camara Mohamed (Gorilla FC)
-# Hirwa Jean De Dieu (Marine FC)
-# Niyitegeka Idrissa (Musanze FC)
-# Nyandwi Sadam (Musanze FC)
-# Muhoza Trésor (Mukura VS&L)
-# Bate Shamiru (AS Kigali)
-# Rugirayabo Hassan (AS Kigali)
-# Kaneza Augustin (Gasogi United)

Abakinnyi babiri ba APR FC bari muri 11 batemerewe gukina umunsi wa 18 wa Shampiyona
Abakinnyi babiri ba APR FC bari muri 11 batemerewe gukina umunsi wa 18 wa Shampiyona