Nk’uko Masoudi yakunze kubitangaza, kuri uyu mukino ni ugushaka ibitego cyane kugira ngo yishyure ibyo yatsindiwe muri Nigeria ari nayo mpamvu mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga harimo batanu bakina basatira izamu by’umwiharimo akaba yanakoresheje ba rutahizamu babiri Moussa Camara na Tidiane Kone.
Nubwo kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yakoze amakosa mu mukino ubanza yatumye Rayon Sports itsindwa igitego cya kabiri, Masoudi yongeye kumugirira icyizere abanza mu izamu mu gihe myugariro Ange Mutsinzi Jimmy utarakinnye umukino ubanza kubera ikarita itukura yari afite na we yagarutse agahita anabanza mu kibuga.
Uyu mukino uratangira saa cyenda n’igice kuri stade Amahoro i Remera ukaza gusifurwa n’ abanya- Zimbabwe barimo Norman Matemera wo hagati, Thomas Kusosa na Luckson Mhara bo ku mpande.
Abakinnyi 11 babanza mu kibuga
Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Mugisha François, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Nshuti Savio Dominique, Shassir Nahimana, Moussa Camara, Tidiane Kone.
Abasimbura: Evariste Mutuyimana, Manishimwe Djabel, Lomami Frank, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu, Irambona Eric, Munezero Fiston





Ibitekerezo 0