Iyi kipe yerekeje muri Algeria itwaye abakinnyi 16 gusa kubera ibibazo binyuranye yahuye nabyo birimo bamwe nka Mutsinzi Ange Jimmy na Muhire Kevin bahagaritswe na CAF kubera amakarita, kapiteni Kwizera Pierrot na Usengimana Faustin batajyanye n’abandi ndetse na Bimenyimana Bonfils Caleb uri mu bihano.

Mu mukino wa kane mu itsinda D igomba guhuramo na USM Alger kuri iki Cyumweru saa 21:00 z’ijoro, Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo “Robertinho” yahisemo gukoresha ba rutahizamu babiri Ismaila Diarra na Christ Mbondi baza kuba bafashwa inyuma na Manishimwe Djabel.

Yannick Mukunzi na Mugisha François bagarutse mu kibuga kuko umukino uheruka USM Alger yatsinzemo iyi kipe ibitego 2-1 i Kigali batawukinnye, baraba bakina hagati mu kibuga banatanga umusanzu ku bwugarizi buyobowe na Manzi Thierry, Mugabo Gabriel na Rwatabyaye Abdul mu gihe izamu ririmo Bashunga Abouba.

Rayon Sports ifite amanota abiri mu mikino itatu imaze gukina, irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igire amanota atanu ikomeze kwegera USM Alger ifite arindwi na Gor Mahia ifite atanu izategereze uko izitwara kuri Young Africans i Kigali na Gor Mahia muri Kenya. Amakipe abiri ya mbere niyo azajya muri ¼.

Mu gihe Rayon Sports na USM Alger zirahanganira i Blida kuri Stade Mustapha Tchaker; Young Africans na Gor Mahia nazo ziri mu itsinda D ziraba zatangiye umukino wazo mbereho isaha imwe ukaza kubera kuri National Stadium i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Abakinnyi batanu baza kuba bari ku ntebe y'abasimbura ku ruhande rwa Rayon Sports

Ndayisenga Kassim, Nova Bayama, Mugume Yassin, Innocent Twagirayezu na Mugisha Gilbert.

Abakinnyi 11 Rayon Sports ibanza mu kibuga ku mukino wa USM Alger
Abakinnyi 11 Rayon Sports ibanza mu kibuga ku mukino wa USM Alger
Gutsinda umukino wo kuri iki Cyumweru byafasha Rayon Sports cyane
Gutsinda umukino wo kuri iki Cyumweru byafasha Rayon Sports cyane
Umutoza Roberto Oliveira afite akazi gakomeye ko  gukura amanota atatu kuri USM Alger ikinira imbrere y'abafana bayo
Umutoza Roberto Oliveira afite akazi gakomeye ko gukura amanota atatu kuri USM Alger ikinira imbrere y'abafana bayo