Ikipe y’Isonga yamanutse mu cyiciro cya kabiri yamaze kwemerera amakipe kujyana bamwe mu bakinnyi yari yasabwe. Muri bo 9 batwawe n’ikipe ya APR FC.
Perezida w’Isonga, Muramira Gregoire yatangarije IGIHE ko bamaze kureka abakinnyi bajya mu makipe yari yabasabye nabo bashakaga. Yagize ati” Icya mbere byari ukureka umwana akajya mu ikipe yiyumvamo kuruta uko twabimuhatira.”
Babiri basinye muri APR FC naho 7 bagaruka aho barererwe
Umuvugizi wa APR FC, Gatete George yatangarije IGIHE ko babonye Sibomana Patrick (Papy) na Kwizera Olivier basinye imyaka ibiri gusa aba bnakinnyi bakaba bari baramaze kwemeranya n’ikipe y’igisirika cy’u Rwanda.
Abakinnyi barindwi bakuriye muri academy ya APR FC basubiye mu ikipe yabareze harimo Rwatubyaye Abdul, Rutanga Eric, Kakira Suleyman, Sibomana Abdul, Iradukunda Bertrand, Nkizingabo Fiston na Niyigena Moise Jules. Ariko ikipe ya Kiyovu ikaba igishaka Rwatubyaye Abdul.
Rayon Sports yamaze kubona Ndatimana Robert bari baranamaze kumvikana kuyikinira umwaka umwe gusa ngo baracyashaka umuzamu Ntalibi Steven.
Gusa kugeza ubu haracyari urujijo ku muzamu Ntalibi Steven wari wasabwe n’amakipe nka Mukura, Kiyovu na Rayon Sports ngo ashobora kurangizanya na Kiyovu Sport mu mpera z’iki cyumweru nk’uko Muramira yabitangarije IGIHE.
AS Kigali ikaba yari yatwaye abakinnyi batatu bose yari yasabye; Neza Enderson, Bishira Latif na Habyarimana Eugene.
Mukura ikaba yabonye Ndayishimiye Celestin wari wifujwe cyane n’umutoza Kaze Cedric.
Police yaburijwemo imbere ya APR FC
Ikipe ya Police FC yari yasabye abakinnyi ihuje na APR FC yabuze n’umwe kuko bahisemo kwerekeza muri APR FC.
Abakinnnyi bari basabwe na Espoir y’i Rusizi banze kujyayo kubera ko benshi bigira mu mujyi wa Kigali.
Abakinnyi bavuye mu Isonga hari abaguzwe hagati ya miliyoni imwe n’igice n’abaguzwe miliyoni imwe.
Kuba aba bakinnyi bari bahenze ngo ni zimwe mu mpamvu zatumye ikipe nka Musanze FC idasabamo abakinnyi nk’uko umutoza wayo wungirije Mutuyimana Maurice” Maso” yabitangarije IGIHE.
Nubwo abakinnyi b’Isonga batanzwe, Muramira yatangaje ko basabye amakipe gukomeza kubafasha kujya kwiga, kubaha umwanya uhagije wo gukina no kubafasha mu buzima bwa buri munsi.
Abakinnyi 15 basabwe n’amakipe bakaba bamaze gutangwa, iki cyumweru kiba kigomba kurangira bagiye mu makipe yabo. Muramira avuga ko kurekura aba bakinnnyi bigomba kurangira vuba kugira ngo batangire gutagura umwaka utaha.
Isonga FC irateganya gushaka abakinnyi bazasimbura abagiye, aho bazatoranya abakinnyi bakinnye mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 16 riherutse kurangira.



















TANGA IGITEKEREZO