00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’inkwakuzi bageze mu mwiherero w’Amavubi utegura umukino wa Bénin na Afurika y’Epfo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 October 2025 saa 08:35
Yasuwe :

Abakinnyi ba mbere b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bahamagawe mu mikino ya nyuma mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, batangiye kugera mu mwiherero.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko abakinnyi batangiye umwiherero.

Abakinnyi babanje kugera aho bacumbitse kuri Gorilla Hotel ni Mutsinzi Ange, Manzi Thierry na Mugisha Bonheur, mu gihe biteganyijwe ko abandi bahagera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025.

Aba ni Biramahire Abeddy, Kavita Phanuel Mabaya, Mugisha Gilbert, Muhire Kevin, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Nshuti Innocent, Ntwari Fiacre na Imanishimwe Emmanuel.

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe bazasanga abandi tariki ya 2 Ukwakira, nyuma yo kugera mu Rwanda bavuye mu Misiri aho bari baragiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League basezerewemo na Pyramids.

Abandi bazahagera kuri uwo munsi ni Gitego Arthur, Hamon Aly-Enzo Na Kwizera Jojéa, ni mu gihe Ishimwe Anicet ari we uzagera mu mwiherero nyuma, ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira.

Amavubi azabanza kwakira Bénin ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira, kuri Stade Amahoro, ahite yerekeza muri Afurika y’Epfo gukina na Bafana Bafana ku itariki ya 14 Ukwakira.

Mutsinzi Ange yageze mu mwiherero w'Amavubi
Manzi Thierry yageze mu mwiherero w'Amavubi hakiri kare
Manzi Thierry yari akumburanye n'Umutoza Adel Amrouche
Mugisha Bonheur na we ari mu bakinnyi batangiye kwitegura imikino ya nyuma yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages