Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Bugingo Emmanuel, yabwiye IGIHE ko n’ubusanzwe haba hari amafaranga ahoraho yagenwe nk’agashimwe kuri buri mukinnyi w’Amavubi igihe cyose yahagarariye igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.
Yagize ati “Hari amafaranga aba ateganyijwe hakurikijwe irushanwa bitabiriye. Si ibintu bizajya kuganirwaho bitewe n’uko bavuyemo. Ndatekereza ko na gahunda yo kuyabagezaho igeze kure niba bataranayabona.”
Bugingo yakomeje avuga ko atibuka neza umubare w’amafaranga buri mukinnyi yagenewe ariko hari amakuru avuga ko abakinnyi bari muri iyo kipe ndetse n’abatoza bayo, buri umwe azabona sheki y’amadorali ibihumbi bine (4000$) asaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikipe yahagarariye u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi 23 n’abatoza n’abo bafatanyaga 10 barimo umutoza wungirije, abaganga n’abandi bari mu buyobozi bw’ikipe, bazagabana ibihumbi 132 by’amadorali asaga miliyoni 99 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amavubi yagarukiye muri ¼ cy’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo, atsinzwe na RDC ibitego bibiri kuri kimwe.
U Rwanda rwahawe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) miliyoni hafi 130 yo kuba rwarabashije kugera muri ¼.



















TANGA IGITEKEREZO