Uyu mwiherero uri mu rwego rwo gutegura umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika na Ghana uzaba tariki ya 5 Nzeli 2015 i Kigali n’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu kizabera mu Rwanda mu 2016.
Amavubi yagombaga gutangira umwiherero w’ibyumweru bibiri muri Ecosse kuri iki Cyumweru bikurikiye umukino wa gicuti w’ Afurika y’Epfo batsinzwemo ibitego 2-0.
Gutinda kugenda byavuye ku bakinnyi ba APR FC bari muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania aho bari bohererejwe impapuro buzuza ariko bahagita basezererwa.
Mugabo Bonnie ushinzwe imibereho y’abakinnyi mu ikipe y’igihugu (Team manager) yabwiye IGIHE.com ko kuwa Gatanu, nyuma y’umunsi umwe bagarutse mu Rwanda, abakinnyi ba APR FC bajyanywe gutera igikumwe n’ibyangombwa byabo byoherezwa muri Ambasade y’u Bwongereza muri Afurika y’Epfo.
Yagize ati “ Ibisabwa twabyohereje kuwa Gatanu, iminsi ibiri ikurikiye yari ikiruhuko, uyu munsi nibwo bambwiye ko babibonye, dutegereje ibyangombwa muri iki cyumweru bityo MINISPOC ikatubwira umunsi tuzagendera.”
Amavubi agomba kuzagaruka mu Rwanda tariki ya 17 Kanama 2015, muri iki gihe umuryango wa East Lothian Council ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ecosse binyuze muri Komite olempike y’u Rwanda nibo bemeye kwishyura ibyo abakinnyi 26 b’Amavubi bazakenera.
East Lothian Council ku rubuga rwabo rwa Internet bavuga ko Amavubi yemerewe kujya muri Ecosse kuva tariki ya 2-16 Kanama 2016 bakajya bakorera imyitozo buri munsi no gukinira imikino ya gicuti kuri Meadowmill Sports Centre, hafi ya Prestonpans.
Muri ibi byumweru bibiri byari biteganyijwe ko Amavubi azakinirayo imikino itatu ya gicuti n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere.
Minisiteri y’umuco na siporo izishyura amatike y’indege y’abakinnyi 26 (bose bakina mu Rwanda) n’abatoza bazajya muri uyu mwiherero.



















TANGA IGITEKEREZO