Abagize itsinda rya APR FC riri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, cyo kimwe nk’abandi Banyarwanda bari mu mahanga, bagiye mu gikorwa cyo gutora cyabereye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga.
Nyuma yo gutora, abakinnyi ba APR FC batoye ku nshuro ya mbere babwiye IGIHE ko bibashimishije kuko kera kabaye bihitiyemo umukuru w’igihugu kuko ari ikintu bahoraga bifuza.
Ishimwe Jean Pierre, umunyezamu w’iyi kipe yagize ati “ Biranshimishije kuba noneho ntoye umukuru w’igihugu kandi natoye neza. Amatora aheruka yabaye mfite imyaka 15 yonyine, nahoraga nifuza kubona umunsi nk’uyu”.
Kategeya Elie iyi kipe yakuye muri Mukura muri Mutarama uyu mwaka, we yavuze ko itariki yari yaramutindiye cyane ko ari “ibihe yahoraga yifuza” mu gihe umunyezamu ukiri muto Yvan Ruhamyankiko na we yavuze ko yatoye neza.
APR FC yagiye mu matora nyuma yo kuva mu myitozo ya nyuma yitegura umukino ifitanye na SC Villa muri CECAFA Kagame Cup uteganyijwe kuri uyu wa Mbere Saa Sita z’amanywa za Kigali.
Iyi kipe ni yo iyoboye itsinda C n’amanota atandatu ariko ikipe ya SC Villa iyigwa mu ntege Ikipe ya mbere mu itsinda niyo izabona itike ya ½ cy’iyi mikino iri kubera mu mujyi wa Dar es Salaam.
.@AmbMukantabana casts her vote at the Washington, DC polling station. The Ambassador joins hundreds of registered voters expected at the station from 7am to 3pm.#RwandaDecides pic.twitter.com/9kBFT20Jfb
— Rwanda in USA (@RwandaInUSA) July 14, 2024
Vijana wa timu ya @aprfcofficial nao waliweza kusogea katika ofisi za Ubalozi wa #Rwanda nchini #Tanzania na kutimiza haki yao ya kikatiba kuchagua Rais wa Jamhuri na wabunge.#Amatora2024
#RwandaDecides2024 pic.twitter.com/CQDhxWKyIc— Rwanda in Tanzania (@RwandaInTZ) July 14, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!