Muri iyi kipe hamaze iminsi havugwa amakuru yo kutumvikana kwa bamwe mu bakinnyi ndetse n'abatoza bayo.

Umutoza Thierry Froger Christian yizeye cyane Umwungiriza we Karim Khouda w'imyaka 52 utavugirwamo ndetse ufata ibyemezo bikarishye mu ikipe n'ubwo akenshi byitirirwa Umutoza Mukuru.

Muri ibi byemezo harimo gushyira ku ruhande bamwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba ba APR FC nk'Umunya-Sudani Shaiboub Sharaf Eldin Ali, Myugariro w'Umunya-Cameroun, Bindjeme Salomon na mugenzi we bakomoka hamwe Bemol Apam Assongwe.

Kuri Shaiboub Ali, amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Umutoza wungirije Karim Kouda ari we wafashe icyemezo cyo kutamukinisha nyuma y'uko mu mukino w'Umunsi wa 10 wa Shampiyona APR FC yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 tariki 25 Ugushyingo 2023 uyu musore yasohotse mu kibuga asimbuwe yaca ku ntebe y'abasimbura ntasubuze abatoza na bagenzi be n'ubwo ari we wari watanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Rutahizamu w'Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma ku munota wa gatandatu w'umukino. Ibi byatumye uyu mukinnyi w'imyaka 29 ashyirwa ku ruhande imikino ikaba ibaye ine yikurikiranya adakina.

Iyo Umutoza Mukuru Thierry Froger abajijwe impamvu adakinisha Shaiboub Ali asubiza ko ari ukubera ikibazo cy'umubare ntarengwa w'abanyamahanga, batandatu.

Kuri Bindjeme we ni ikibazo cyo kwanga gutera amanota mu myitozo abisabwe na Thierry Froger. Ibi umutoza mukuru yarabyoroheje ndetse ababarira uyu mukinnyi ariko Karim Kouda yabifashe nk'ikibazo gikomeye gishobora gushyira uyu myugariro hanze.

IGIHE yamenye ko abakinnyi bakuru mu ikipe batacyifuza Karim Kouda kubera kutabatega amatwi no kutava ku izina ry'imyanzuro yafashe.

Andi makuru yizewe kandi yemeza ko n'abafana bakomeye bavuga rikijyana mu ikipe batagikozwa umutoza wungirije kubera imyanzuro n'ibihano atanga mu ikipe bigatuma abakinnyi ngenderwaho badakina bituma itabona umusaruro ukwiye.

IGIHE yamenye ko Umutoza Karim Kouda ari na we wirukanye Bayisenge Emery muri USM Alger.

Abazi neza Umufaransa Thierry Froger bemeza ko ari umutoza mwiza ndetse ushobora gutoza APR FC ikitwara neza aramutse atavangiwe n'Umwungiriza we Karim Kouda ufata ibyemezo bikakaye ku makosa yoroheje agatuma abakinnyi ngenderwaho badakina.

APR FC imaze kubona intsinzi ebyiri gusa mu mikino itanu iheruka ya Shampiyona aho yatsinze Sunrise FC 1-0 i Nyagatare na Gorilla FC yanyagiye 4-1 kuri Kigali Pelé Stadium. Yanganyije imikino itatu na AS Kigali 1-1, Kiyovu Sports 1-1 na Gasogi United 0-0.

APR FC ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 30 yageze mu Karere ka Huye mu myiteguro y'umukino w'Umunsi wa 15 wa Shampiyona izakirwamo n'Amagaju FC ya cyenda n'amanota 17 ku wa Mbere, tariki 11 Ukuboza 2023 kuri Stade Huye.

Abakinnyi bakuze muri APR FC nka Shaiboub Ali ntibumvikana n'Umutoza wungirije Karim Kouda kubera gufata imyanzuro ikakaye ku makosa yoroheje bituma badakina bikadindiza umusaruro w'ikipe
Abakinnyi bakuze muri APR FC nka Shaiboub Ali ntibumvikana n'Umutoza wungirije Karim Kouda kubera gufata imyanzuro ikakaye ku makosa yoroheje bituma badakina bikadindiza umusaruro w'ikipe
Myugariro w'Umunya-Cameroun, Salomon Bindjeme, na we ari mu bahejwe mu mikino ya APR FC bitewe n'ibyemezo bya Karim Kouda
Myugariro w'Umunya-Cameroun, Salomon Bindjeme, na we ari mu bahejwe mu mikino ya APR FC bitewe n'ibyemezo bya Karim Kouda
Umutoza wungirije wa APR FC, Karim Kouda, ntiyifuzwa n'abakinnyi ba APR FC kubera kutava ku izima no gufata ibyemezo bikakaye bituma ikipe idatanga umusaruro yitezweho
Umutoza wungirije wa APR FC, Karim Kouda, ntiyifuzwa n'abakinnyi ba APR FC kubera kutava ku izima no gufata ibyemezo bikakaye bituma ikipe idatanga umusaruro yitezweho
Umutoza wungirije wa APR FC, Karim Kouda, ashinjwa kuvangira Umukuru Thierry Froger
Umutoza wungirije wa APR FC, Karim Kouda, ashinjwa kuvangira Umukuru Thierry Froger
Abazi neza Umutoza Mukuru wa APR FC, Thierry Froger, waciye mu makipe akomeye nka Lille, Le Mans na TP Mazembe bemeza ko azwiho kwitwara neza
Abazi neza Umutoza Mukuru wa APR FC, Thierry Froger, waciye mu makipe akomeye nka Lille, Le Mans na TP Mazembe bemeza ko azwiho kwitwara neza

Amafoto: Ntare Julius