Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018 nibwo ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyasohoye amashusho agaragaza abakinnyi ba Arsenal bateraniye mu kabyiniro ka ‘Tape Club’ mu Mujyi wa Londres banywa ibifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Amashusho yashyizwe hanze n’iki kinyamakuru yafashwe muri Kanama mbere gato y’uko Shampiyona y’u Bwongereza itangira.

Alexandre Lacazette, Pierre-Emerick Aubameyang, Henrikh Mkhitaryan, Shkodran Mustafi, Sead Kolasinac, Mattéo Guendouzi na Mesut Özil bagaragaye bari mu kabari bamwe basinziriye mu ntebe.

Aba bakinnyi bagaragaye banywa ikiyobyabwenge cya nitrous oxide cyemewe mu mategeko y’u Bwongereza ariko gifite ingaruka mbi nyinshi ziganisha no ku rupfu.

Agaragaza Mattéo Guendouzi w’imyaka 19 yasinziriye mu ntebe asa n’uwataye ubwenge, naho Kolasinac na Özil bicaranye ku ntebe bari gukurura icyo kiyobyagwenge.

Agaragaza kandi Mustafi ahagaze imbere y’abo ariko we nta kintu afite.

Bishobora kubaviramo ibihano mu ikipe yabo nubwo umwanzuro w’umutoza wabo, umunya-Espagne Unai Emery utaratangazwa.

Nitrous oxide ni iki?

Ni ubwoko bw’ibiyobyabwenge bihumekwa, igizwe n’uruvange rw’ibinyabutabire bya ‘Dinitrogen monoxide’. Ababinywa babikoresha bihumuriza banyujije mu kanwa cyangwa mu mazuru.

Abanywa ibi biyobyabwenge kenshi baba bashaka kwirengagiza no kwiyibagiza ibibazo bafite.

Umuntu wabinyoye arangwa no kwibagirwa ibintu, kumva aguwe neza, guseka nta mpamvu, bamwe bagira ibitotsi byinshi kandi imihangayiko igashira.

Ni ikiyobyabwenge kigira ingaruka mbi kuko abakinyoye mu minsi ikurikiyeho barangwa no kurwara umutwe, cyangwa bikanabaviramo urupfu kuko iyo babihumeka umwuka (Oxygène) uba ari muke.

Benshi muri aba bakinnyi baherutse kugaragara mu mukino Arsenal yanganyije na Man Utd 2-2
Benshi muri aba bakinnyi baherutse kugaragara mu mukino Arsenal yanganyije na Man Utd 2-2
Umufaransa w'imyaka 19 Matteo Guendouzi yagaragaye mu mashusho aryamye mu ntebe, bishobora kuba byari byamugezemo
Umufaransa w'imyaka 19 Matteo Guendouzi yagaragaye mu mashusho aryamye mu ntebe, bishobora kuba byari byamugezemo
Mustafi agaragara ari imbere ya Özil na Kolasinac bari kunywa iki kiyobyabwenge
Mustafi agaragara ari imbere ya Özil na Kolasinac bari kunywa iki kiyobyabwenge
Aba bakinnyi bagaragaye muri Tape Club yo mu Mujyi wa Londres
Aba bakinnyi bagaragaye muri Tape Club yo mu Mujyi wa Londres