Ni mu kiganiro "Home of Sport" cyabimburiwe no kubwira aba bakinnyi aho iterambere ry’imikino rigeze mu Rwanda, harimo kwakira amarushanwa mpuzamahanga atari umupira w’amaguru.

Umunyamakuru yaberetse ko u Rwanda rwakira imikino nyuma ya Basketball Africa League, amarushanwa akomeye ya Golf, Ironman Triathlon ndetse n’indi myinshi. Aha ni ho yahereyee abaza abo bakinnyi indi mikino biyumvamo.

Ku ikubitiro, Granit Xhaka yahise asubiza iki kibazo agira ati “Nakinnye Tennis yo ku meza. Ndatekereza aba na bo babizi mbere y’uko umwaka w’imikino utangira mba nkina.”

Bagenzi be bamusetse, Eddie Nketiah avuga ko ataramubona akina uyu mukino ariko babaza abandi bakinnyi bagenzi babo batari mu kiganiro, gusa ashimangira ko ari umukino yakuze akunda.

Ødegaard nk’umwe mu bakomoka mu Majyaruguru y’Isi, muri Norvège, yabajijwe umukino yaba yarakinnye bigendanye n’ikirere cyaho gikonja cyane, mbere y’uko yisanga mu mupira w’amaguru. Yagize ati “Yego hari imikino dukina irimo kugendera ku rubura (Skiing na Snowboarding).”

Abajijwe na mugenzi we Nketiah kuri Basketball akunze kugaragaza yishimira igitego, yavuze ko atigeze ayikunda ndetse atazi no kuyikina ahubwo aba ashaka kwikorera amafoto.

Ati “Nishimira igitego kuriya ariko sinigeze nkina Basketball, mba mbona ari byiza gusa, mbikorera camera.”

Eddie Nketiah na we yavuze ko yakinnye Tennis yo ku meza, ariko atari yahura na Granit Xhaka muri uyu mukino. Ariko yongeraho ko akunda gukina Badminton.

Babajijwe abo bafatiraho icyitegererezo mu yindi mikino itari umupira w’amaguru, Granit Xhaka agaragaza ko akunda Roger Federer nk’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Tennis mu gihugu yavukiyemo cy’u Busuwisi.

Ødegaard yagaragaje ko umukinnyi w’icyitegererezo kuri we kandi afata nk’umuhanga ari Rafael Nadal, mu gihe Nketiah akunda Michael Jordan wakinaga muri NBA.

Umunyamakuru yabajije Martin Ødegaard niba nyuma yo gukina umupira w’amaguru yajya mu yindi mikino nka Triathlon, cyangwa n’abandi bose yajya muri Golf.

Yagize ati “Ntabwo ndi mwiza mu koga, ni yo mpamvu byangora cyane gukina uriya mukino. Kuko nshobora kwiruka nakora isiganwa ku maguru ariko kurushanwa koga naba mbeshye. N’imikino yo kugendera ku rubura sinayikina ubu kuko ngomba kwitonda nkarinda ibirenge byanjye.”

Mu mikoranire y’u Rwanda na Arsenal, harimo ko uretse kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza kuri Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza imenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda yifashishije abakinnyi bayo.

'Home of Sport' ni ikiganiro cyibanda ku iterambere rya siporo mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda
'Home of Sport' ni ikiganiro cyibanda ku iterambere rya siporo mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda
Martin Ødegaard, Granit Xhaka na Eddie Nketiah bagaragaje indi mikino bakunda nyuma yo gukina ruhago
Martin Ødegaard, Granit Xhaka na Eddie Nketiah bagaragaje indi mikino bakunda nyuma yo gukina ruhago
Martin Ødegaard yahakanye ibyo kuba akunda Basketball nubwo yishimira igitego asa n'ushyira umupira mu nkangara
Martin Ødegaard yahakanye ibyo kuba akunda Basketball nubwo yishimira igitego asa n'ushyira umupira mu nkangara
Kapiteni wa Arsenal, Martin Ødegaard, yakuze akunda Rafael Nadal ukina Tennis
Kapiteni wa Arsenal, Martin Ødegaard, yakuze akunda Rafael Nadal ukina Tennis
Usibye abakinnyi b'umupira w'amaguru, Eddie Nketiah yakuze akunda Michael Jordan
Usibye abakinnyi b'umupira w'amaguru, Eddie Nketiah yakuze akunda Michael Jordan