Aaron Ramsdale ukinira Arsenal ni we wagize amanota menshi amuhesha kuba umunyezamu w’iyi kipe dore ko uretse Newcastle (27) na Manchester City (30), indi kipe yatsinzwe ibitego bike ari iyi y’i Londres yinjijwe 39.
Kwitwara neza kwe no kumvikana na bagenzi be byatumye uyu munyezamu wa Arsenal asoza imikino 12 atinjijwe igitego, ayinganya na Alisson wa Liverpool mu gihe David de Gea wa Manchester United afite 15 naho Nick Pope wa Newcastle akagira 13.
Inyuma ku ruhande rw’iburyo hari myugariro wa Newcastle United, Kieran Trippier wahigitse abarimo Ben White wa Arsenal. Ni mu gihe, ibumoso hari Oleksandr Zinchenko na we wagize uruhare mu mwaka mwiza Arsenal yagize.
Nubwo abakinnyi benshi bo hagati mu bwugarizi bigaragaje muri uyu mwaka w’imikino, abagaragaje urwego rwisumbuye ni William Saliba wa Arsenal na Ruben Dias wa Manchester City.
Hagati mu kibuga hari abakinnyi batatu, bamwe bavuga ko byoroshye gutoranya. Abo ni Casemiro wa Manchester United, Kevin De Bryune wa Manchester City na Kapiteni wa Arsena, Martin Ødegaard.
Ubusatirizi bw’iyi kipe y’abakinnyi bitwaye neza muri Premier League mu 2022/23 na bwo buriho abakinnyi batatu barangajwe imbere na Erling Haaland wa Manchester City, umaze gutsinda ibitego 51 mu mikino yose yakinnye kugeza ubu.
Iburyo bwe hari Mohamed Salah wa Liverpool, watsinze ibitego 29 akanatanga imipira 11 kuri bagenzi be mu gihe ibumoso hari Marcus Rashford wa Manchester United.
Mu bakinnyi babuze amanota make ngo bajye muri iyi kipe harimo Reece James wa Chelsea, Raphaël Varane wa Manchester United, Bruno Guimarães wa Newcastle United, Bukayo Saka na Gabriel Martinelli ba Arsenal ndetse na Heung-min Son wa Tottenham.
Crowned by you.
Presenting the @PremierLeague Team of the Season for 2022/23.#FUT #FIFA23 #TOTS pic.twitter.com/TwZRX6fB54
— EA SPORTS FIFA (@EASPORTSFIFA) May 5, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!