00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba AZAM FC barembeye mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi butazwi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 May 2026 saa 10:39
Yasuwe :

Abakinnyi ba AZAM FC bafashwe n’uburwayi budasanzwe mbere na nyuma yo gukina na TRA United yabanyagiye ibitego 4-1, ikanahagarika urugendo rwayo rwo kudatsindwa muri shampiyona ya Tanzania.

Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026, ni bwo AZAM FC yasuye TRA United mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania ‘Tanzanian Premier League’.

Ni umukino AZAM FC yagiye gukina itaratsindwa umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, ndetse ishaka amanota yo gusatira Yanga SC na Simba SC ziyoboye izindi.

Gusa aba bakinnyi bakigera aho umukino uza kubera, bamwe batangiye kuribwa mu nda, ndetse bituma batsindwa ibitego 4-1.

Umukino ukirangira ntihamenyekanye uburwayi ubwo ari bwo n’icyabuteye, ahubwo abandi bakinnyi benshi bafashwe n’ubwo burwayi kugeza bajyanywe mu bitaro.

Kugeza ubu mu bakinnyi 11 barwaye, urembye cyane ni myugariro Ashrafu Shabani Kibeku. Abandi ni Zuberi Foba Masudi, Jean-Jacques Ngita, Iddy Nado, Himid Mao Mkami, Nuru Twalib, Jephte Kitambala, Feisal Salum Abdallah, Lameck Lawi, Aishi Manula, Pascal Gaudence Msindo na Lusajo Elukaga Mwaikenda.

Umutoza wa AZAM FC, Florent Ibengé, ntacyo yigeze atangaza kigendanye n’ubu burwayi, ahubwo yagaragaje ko yatsinzwe kuko yakinaga n’ikipe imenyereye ikibuga cyayo.

Ati “Iyi shampiyona irakomeye cyane by’umwihariko mu mikino ya nyuma, twe twaremye uburyo bwinshi bw’ibitego ariko tunanirwa gutsinda. Iyo twagiye gukinira hanze tuba dusabwa imbaraga nyinshi kuko tuba dukina n’abamenyereye ikibuga.”

“Tugomba gushaka izindi ntsinzi zizadufasha gukomeza gushyira igitutu kuri Yanga SC na Simba SC.”

Yanga SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 54, igakurikirwa na Simba SC ifite 46, naho AZAM FC ikaba iya gatatu n’amanota 43.

Abakinnyi ba AZAM FC barembeye mu bitaro nyuma yo gufatwa n'uburwayi butazwi
AZAM FC yanyagiwe na TRA United ibitego 4-1, abakinnyi bayo bafatwa n'uburwayi
Umunyezamu wa AZAM FC, Aishi Manula, ari mu bakinnyi barwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages