Mu gihe bajyanye muri Brazil igikombe cy’Isi batwaye mu 2010 n’intego yo kugitahana, ikipe ya Espagne yageze i Madrid nyuma yo gusezererwa ku ikubitiro batsinze umukino umwe muri itatu bakiniye muri Brazil.
Bitandukanye nk’uko bakiriwe mu 2010 abafana babategereje ku mihanda n’igikombe mu ntoki, aba bakinnyi bageze i Madrid ahagana saa 12.00 bakiriwe n’imiryango yabo gusa.
Mu gihe itangazamakuru ryo muri Espagne ryari ritegereje ikiganiro kirambuye ku rugendo rw’iyi kipe, aba batwaye igikombe cyo mu 2010 bavaga mu ndege bafata tagisi bigendera.
Uretse Andreas Iniesta wanditse kuri Twitter asaba imbabaza abakunzi babo abanenyesha ko ibyo bifuzaga gukora mu gikombe cy’Isi bitashobotse. Yagize ati “ Twajyanye intego zikomeye mu gikombe cy’Isi ntibyaduhira. Ndabasaba imbabazi mbizeza ko ikipe izahita isubira mu bihe byiza. Ndabakunda mwese!”
Umutoza Vicente Del Bosque utaramenya ahazaza h’akazi ke yakiriwe n’umugore we.
Espagne yari ifite igikombe cy’Isi yatsinzwe umukino ubanza wo mu matsinda n’u Buholande ibitego 5-1 nyamara iyi bari barayitsinze ku mukino wa nyuma mu 2010, igitego 1-0 cya Andreas Iniesta.
Mu gihe benshi bari biteze ko iyi kipe yasubira mu ruhando rwo kwisubiza igikombe yatunguwe na Chili iyitsinda ibitego 2-0 ihita isezererwa.
Ku mukino wa nyuma bakinnye kuri uyu wa Mbere batsinze Australia ibitego 3-0 bya David Villa, Fernando Torres na Juan Mata bahita bafata indege ibasubiza mu rugo.



















TANGA IGITEKEREZO