Mukura VS yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026, kuri Stade Kamena.
Muri uwo mukino, myugariro w’iyi kipe Mbonyamahoro Serieux “yakubiswe umugeri mu bugabo n’umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul” nk’uko iyi kipe yabyanditse mu kirego yatanze muri FERWAFA aho yanavuze ko penaliti ebyiri zahawe Rutsiro FC zitari zo.
Mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Kamena, Rutsiro FC yatsinze Mukura ibitego 2-1, byombi byavuye kuri penaliti.
Uyu mukino wabayemo agashya, aho umusifuzi w’igitambaro Nsengiyumva Jean Paul nyuma yo gusifura penaliti ya kabiri, yakubise umugeri… pic.twitter.com/yFuLjSnEFQ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 3, 2026
Ibyabaye ntibyakiriwe neza n’abakinnyi ba Mukura VS ngo bahise bamenyesha ubuyobozi bwayo ko batazakora imyitozo kubera ko bishobora kubaviramo ibyago.
Umwe mu bo muri iyi kipe waganiriye na IGIHE yagize ati “Abakinnyi bari babivuze ko badakora imyitozo, uyu munsi ntabwo bakoze. No ku wa Gatatu bishobora kuba mpaga. Bavuga ko niba umuntu bamukubise kuriya, ejo hari undi bakubita ikintu mu mutwe.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri Mukura VS, Musoni Protais, yemereye IGIHE ko koko abakinnyi batakoze imyitozo ariko bagiye kubaganiriza mu gihe bategereje kureba niba hari igikorwa.
Ati “Tugiye kubareba tubaganirize. Twatanze ikirego kandi turizera ko FERWAFA iza kubikoraho. Turacyategereje.”
Mukura VS ni yo izakira uyu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona uzayihuza na Police FC kuri Stade Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!