Aya makipe ari muri ane azakina Imikino ya Kamarampaka yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe Amerika, Canada na Mexique.
Muri iyi mikino, Nigeria izakina na Gabon ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025 saa 18:00, mu gihe RDC izakina na Cameroun saa 21:00.
Abakinnyi n’abatoza ba Nigeria banze gukora imyitozo ibanziriza iya nyuma, aho bishyuza Ishyirahamwe rya Ruhago muri iki gihugu uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze.
Ku rundi ruhande, buri mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo, yashyiriweho agahimbazamusyi ka miliyoni 1$ arenga miliyari 1 Frw, mu gihe iki gihugu cyabona itike y’Igikombe cy’Isi giherukamo mu 1974 kikitwa Zaire.
Muri iyi mikino ya kamarampaka amakipe yose azahura hagati yayo, izaba iya mbere izahura n’andi yo ku yindi migabane, ibone kubona itike y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe mu mpeshyi ya 2026.
Kugeza ubu amakipe icyenda yo muri Afurika yayoboye amatsinda yamaze kubona itike yo kuzitabira iri rushanwa. Ayo ni Sénégal, Côte d’Ivoire, Afurika y’Epfo, Cap-Vert, Algeria, Ghana, Misiri, Maroc na Tunisia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!