Mu ndwara aba bakinnyi n’abakozi ba Rayon Sports bapimwe harimo COVID-19 cyane ko ari itegeko ko amakipe apimwa mbere yo gutangira kwitegura ndetse n’izindi ndwara zitandura.

Abitabiriye iki gikorwa cyabereye ku Ivuriro Hope riherereye i Nyamirambo biganjemo ab’amazina mashya iyi kipe yaguze mu gihe abandi basanzwe na bo bazapimwa bageze mu kazi.

Aba bose bapimwe na Dr Mugemana Charles usanzwe ari Umuganga Mukuru wa Rayon Sports.

Abakinnyi bapimwe ibilo, uko umutima utera, umwijima, umuvuduko w’amaraso, infection yo mu maraso, Diabete n’ibindi. Ni ibipimo byafashwe mu kureba uko ubuzima bwabo buhagaze cyane ko baba bamaze igihe kirekire badakina.

Mu gihe umwaka w’imikino utaha wa 2022/2023 mu Rwanda ubura igihe kitageze ku kwezi ngo utangire, amakipe akomeje imyiteguro kugira ngo azaseruke ahagaze bwuma.

Ku isoko, iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yabanje kugura Umutoza Haringingo Francis Christian wari usoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports.

Uyu Murundi yafashije Ikipe y’Urucaca gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2021/2022, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, inyuma ya APR FC yagize amanota 66.

Haringingo yerekeje muri Rayon Sports ajyanye n’abatoza bahoze bamwungirije barimo Rwaka Claude nk’Umutoza wungirije; Niyonkuru Vladmir, Umutoza w’Abanyezamu na Nduwimana Pablo nk’Ushinzwe kongerera Ingufu Abakinnyi.

Akiyigeramo, Haringingo yahise agura myugariro Ngendahimana Eric amuvanye muri Kiyovu Sports.

Mu bandi bakinnyi Rayon Sports yasinyishije barimo Ishimwe Ganijuru Elie na Raphael Olise Osalue bakiniraga Bugesera FC; Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali na Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC.

Aba biyongeraho Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bakinaga muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Biteganyijwe ko abakinnyi ba Rayon Sports batangira imyitozo ku wa Gatanu, tariki 22 Nyakanga 2022, ku kibuga cyo mu Nzove.

Ikipe ya Rayon Sport FC iri gutegura ibirori byayo byo kwerekana abatoza n’abakinnyi izakoresha umwaka utaha bizwi nka “Rayon Sports Day’’.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe, ari mu bapimwe mbere yo gutangira imyitozo
Umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe, ari mu bapimwe mbere yo gutangira imyitozo
Raphael Olise Osalue wakiniraga Bugesera FC mbere yo kugurwa na Rayon Sports na we ari mu bakinnyi bapimwe
Raphael Olise Osalue wakiniraga Bugesera FC mbere yo kugurwa na Rayon Sports na we ari mu bakinnyi bapimwe
Ivuriro bapimiwemo riherereye i Nyamirambo
Ivuriro bapimiwemo riherereye i Nyamirambo
Aba bakinnyi bapimwe n'abaganga barimo Dr Mugemana Charles usanzwe ari Umuganga Mukuru wa Rayon Sports
Aba bakinnyi bapimwe n'abaganga barimo Dr Mugemana Charles usanzwe ari Umuganga Mukuru wa Rayon Sports