Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, abakinnyi ba Rayon Sports banafashije umwana w’uruhinja watawe na nyina muri ibi bitaro, bamwishyurira ibizamutunga mu mezi abiri.
Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude, wari kumwe n’aba bakinnyi, yabwiye IGIHE ko ari igitekerezo bagize, bakagenera abarwayi ibikoresho by’isuku n’ibiribwa.
Yagize ati “Ni igitekerezo abakinnyi ubwabo bagize bakusanya inkunga n’ikipe irabashyigikira kuko ni igikorwa cyiza. Basuye abarwayi babaha ibikoresh bitandukanye by’isuku, amata yo kunywa n’ibindi.”
Yavuze ko banishyuriye bamwe mu bantu bavuriwe kuri ibi bitaro ariko bakabura ubwishyu bakahaguma.
Rayon Sports iri kwitegura umukino ukomeye muri CAF Confederation Cup igomba guhuramo na Young Africans yo muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali.
Ni umukino iyi kipe isabwa gutsinda ikabona itike yo kujya muri ¼ cy’iri rushanwa, bikaba ari amateka akomeye yaba yanditse yiyongera ku kubona itike yo kujya mu matsinda nabyo byabaye ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda.
Kwinjira kuri uyu mukino uzatangira saa 15:30 ni amafaranga ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro, 5000frw ahatwikiriye na 2000Frw ahasigaye hose.



















TANGA IGITEKEREZO