Ni umukino wasabye abasore ba Gikundiro kwiyuha akuya dore ko babanjwe ibitego 2-0 mu gice cya mbere, bakaza kubyishyura ndetse bakanarenzaho icy’intsinzi ku munota wa kabiri w'inyongera.
Nyuma y'uyu mukino, abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports bagaragaye bahoberana bishimira intsinzi izabafasha gukatisha itike y'umukino wa nyuma mu gihe baba bihagazeho mu mukino wo kwishyura.
Umukino wose Rayon Sports yakinnye, hatitawe ku buryo wagenze, iyo urangiye abakinnyi, abatoza ndetse n'abayobozi bayo bahagarara imbere y'abafana babo bakabakomera amashyi bise “Ama-Rayons”, nyuma bagashyira ukuboko kw'ibumoso mu gituza bakazamura ukw'iburyo maze bakaririmbira hamwe indirimbo y’iyi kipe “Rayon ni wowe dukunda”.
Ibi ntibyakozwe ubwo umukino wa Mukura VS wari urangiye. Nyuma y'uko abakinnyi ba Rayon Sports batishimiye imyitwarire y'abafana babo bakomeye amashyi “y'Ama-Rayons” Gorilla FC yari imaze kubatsinda ibitego 3-1 mu mukino w'Umunsi wa 28 wa Shampiyona tariki 7 Gicurasi 2023, bahisemo kubihimuraho.
Umwe mu bakinnyi baganiriye na IGIHE yavuze ko batari kubona imbaraga ziririmbira abafana nyuma yo guterwa agahinda n'ibyo babakoreye ku mukino wa Gorilla FC.
Yagize ati" Ntabwo twari kubona imbaraga zibakomera amashyi kubera agahinda twatewe n'ibyo badukoreye ku Cyumweru. Nk'abakinnyi twatanze imbaraga zose twari dufite kugira ngo twegukane amanota atatu ariko ntibyakunze."
Yakomeje agira ati "Bakwiye kubyumva kandi bakabyakira ko nubwo twatakaje amanota atatu, ko natwe tuba ntako tutagize ngo ikipe izamuke ku mwanya wa mbere. Ibyo bakoze byaratubabaje cyane natwe uyu munsi nta mbaraga twari kubona zo kubakomera amashyi nyuma yo gutsinda Mukura [Victory Sports].”
Andi makuru IGIHE yamenye ni uko iki cyemezo cyo kudakomera amashyi abafana cyaganiriwe n’abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports, biyemeza gukora iyo bwabaga bagatsinda umukino, ubundi bakihimura ku bafana.
Rayon Sports izakira Mukura Victory Sports mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro tariki 14 Gicurasi 2023. Izakomeza hagati yazo, izahura n'izava hagati ya Kiyovu Sports na APR FC zanganyije igitego 1-1 mu wundi mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.


































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0